BUKAVU, SUD-KIVU – Kuri iri posho ku minsi 6/1/2018, mu muji wa Bukavu hatangijwe kumugaragaro imirimo yo kubaka ikibuga cakabumbu kamaguru (stade) kigezweho.
Uyu muhango wabereye ahitwa Nyantende ahazubakwa iki kiwanja, wayobowe na Guverineri Claude Nyamugabo wanarambitse ibuye ryambere ahazubakwa iyi stade.
Arikumwe nabamwe mu bayobozi bagize guverinoma ye,abikorera ku giti cabo ndetse nabandi bantu bavuga rikijana muri kivu yamajepfo, Claude Nyamugabo yasabye abaturage bose ba kivu kuzita cane kuri kino kiwanja doreko ngo gishobora kuzanjiza imisoro myinshi muriyi ntara.
Yibukije kandiko iki kiwanja kizaba umuyoboro wo gufungura umubano wintara ayobora nizindi ,bityo abakinnyi bakomeye bakaba bazazabahaza biboroheye .
Nyamugabo yaboneyeho kubwira abaturage batuye muri kivu ko iyi sitade ari imirimo y’umukuru wigihugu Joseph Kabange Kabila ku nyungu zabatuye muri kivu yamajepfo bose.
Nk’uko mugenzi wacu uri Bukavu abivuga, ngo iyi sitade biteganyijweko izamara amezi 12, ibi bikaba biteye impungege ko sitade yaba yuzuye mu mwaka umwe gusa igatangira gukora, reka tubitege maso.
Tuibutseko iyi sitade izubakwa na sosiyete yubwubatsi ya SINO HYDRO 14.