Harvest Christian Church, bwa mbere yimitse umwungeri wayo muri Congo

0
139
Ruramirwa Mutambo

BUKAVU, SUD-KIVU:  MUTAMBO RURAMIRWA John, niwe  wasengewe kuba umwungeri  wa mbere ugiye kuyobora itorero harvest christian church muri Congo

Imbere y’abungeri b’amatorero y’Ibukavu no murwanda bari batumiwe, abakristo, inshuti n’ umuryango, RURAMIRWA  MUTAMBO John yahawe inkoni yo gushumba itorero rya Harvest Christian Church muri Congo nka Reverend Pasteur ndetse anaba Représentant legal adjoint  w’iri torero rishya muri Congo.

Ni m’umuhango wabereye mw’itorero rya Laborne/Bukavu niyinga kuminsi 25/11/2018 uyobowe n’umuvugizi mukuru w’iri torero (Représentant legal) Bishop RUGUBIRA M. Esaie.

Harvest Christian Church (Eglise Chrétienne de la Moisson) n’itorero risanzwe rikorera mu Rwanda aho ryatangiye mu mwaka wa 1989, rikaba rihafite ama paruwase 62, paruwase y’Ibukavu ibaye iyambere iri torero ritangije hanze y’urwanda nyuma y’imyaka 29 rimaze ritangiye mu Rwanda.

Avugana na Imurenge News Agency, Bishop  RUGUBIRA  M. Esaie, umuvugizi wa Harvest Christian Church yagize ati:

nshimishijwe no kuba ngarutse muri Congo igihugu candeze, ngarutse ndi  umwungeri  gufatikanya n’abandi  bungeri  bari muri  iki gihugu ngo dufatikanye kucubaka no kugisengera, nejejwe kandi no kubona hari abandi bemera umuhamagaro wo gukomeza gukorera Imana muriki gihugu, Congo ni igihugu c’Imana caremwe n’Imana kimwe n’ibindi bihugu byose abantu bajyamwo, Congo ntabwo ishaje ahubwo abantu baze twese hamwe dufatikanye kwubaka igihugu” 

Reverend  RURAMIRWA MUTAMBO John wasengewe yari asanzwe ari umuvugabutumwa mw’Itorero rya 8e CEPAC Shaloom/Nguba akanaba  umuyobozi wa Ministeri y’ivugabutumwa (fruit international de  l’évangile) yatangije mu mwaka wa 2004,

Abamuzi bamushimiye ishaka ry’ivugabutumwa agira, doreko mu minsi mike iri torero ritangiye  hara abamaze kwemera

Zimwe mu mpano yahawe zo kumushimira kumirimo asanzwe akora, harimwo n’inka yahawe na Ezekiel  Bin Kaka washimye kuba yaramubzaje ubutumwa bwiza.

Bin Kaka n’umuryango we bashima Imana

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here