Ibikorwa byinshi mu muji wa Bukavu byiriwe bihagaze…

0
138

BUKAVU, CONGO – Imyigaragambyo yariteganyijwe kuri aka kazirimwe ku minsi 30/10/2017 isaba ishirwaho ry’iminsi y’amatora y’umukuru w’igihugu muri Congo yabashije kuba mu muji wa Bukavu.

Umuji wa Bukavu ni umugwa mukuru w’intara ya kivu yamajepfo, utuwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 1. Kuri aka kazirimwe ku minsi30/10/2017 amasoko, amashuri ndetse n’ibikorwa byinshi by’ubucuruzi nabwo byafunguye.

Ibi bikaba byari byasabwe n’amashaka ndetse n’indi miryango idashigikiye ubutegetsi bwa Kabila mu rwego rwo gusaba ko hatangazwa amatora yumukuru w’igihugu.

Imodoka na moto bitwara abantu byaribyabuze.

Nta bantu bari mu amabarabara…

Mu masaha ya mugitondo ntabwo byaribyoroshe kubona imodoka cangwa moto itwara abagenzi. Moto zari nke cane mu masa atandatu z’amanywa kuko ubusanzwe moto ziba ari nyinshi mumiji wa Bukavu kuko arizo zitwara abantu kenshi.

Amaduka manini, inzu z’ubucuruzi ndetse n’ama banki ntabwo byaribifunguye.

Amasoko nta bantu bayagaragayemo.

Amasoko yafunzwe…

Mw’isoko rikuru rya Kadutu mu msaha ya saha atandatu zamanywa, abacuruzi bari bataratangira gukora usibye bamwe babarirwa ku ntoki bari bashashe ibicuruzwa byabo bitobito.

Isoko rya Nyawera naryo isaha zitandatu n’igice z’amanywa ntabwo abacuruzi bari bwafungure ibidandazwa byabo mu gihe iri soko ubundi mu gitondo riba ryatangiye kuzura.

Amashuri yarafunze.

Amasomo…

Amasomo menshi ntabwo yakinguye imiryango ndetse n’abanafunzi bahageze birukanwe nyuma yiminota mikeya.

Mu rukerera nibwo aba polisi benshi bashizwe ahantu hatandukanye mu muji wa Bukavu bakunze guhurira abantu benshi mu rwego rwo kuza guhangana nabigaragambya.

Nubwo ubuyobozi bwa sosiyete sivile butabashije gushigikira iyi myigaragambyo nk’uko bikwiriye, abantu babashije kubahiriza amabwiriza bahawe bityo ubuzima bwumuji bubasha guhagarara umunsi wose.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here