MINEMBWE, SUD-KIVU – Uko iminsi igenda itambuka niko akarere ka Minembwe kagenda gaterimbere. Iterambere ry’aka karere rigenda ryaguka mu nzego zitandukanye, yaba ari; uburezi, ubuvuzi, ibikorwa remezo, ndetse n’izindi nzego.
Mu bisanzwe nk’uko bigenda bigaragara hirya no hino kw’isi, ubufatanye bga leta ndetse n’abashoramari n’ingenzi mw’iterambere ry’igihugu. Ibi bishoboka cane iyo leta ibashije gukora neza inshingano zayo bgite z’ibanze bityo bikorohereza ishoramari.
Imurenge News Agency (INA) yabashije kuganira n’abashoramari batandukanye bo mur’aka karere, ariko ibyifuzo byibanze bari bafite nuko bifuzaga ko leta yabaha umutekano ndetse ikabubakira n’ imihanda ibahuza n’andi m’avile manini.
Umutekano mu Minembwe, intandaro y’iterambere.
Igihugu ca DR Congo muri rusange caciye mu ntambara zitoroshe, benshi bakunze kwita intambara z’akarere (Geopolitical wars), izo ntambara zagize ingaruka nyinshi cane ku gihugu cose. Ababarirwa kuri 6000’000 barapfuye, ibikorwa remezo bisenywa n’intambara, umubare w’abagendana n’ubumuga uriyongera ari nako imfubyi n’abapfakazi biyongereye.
Minembwe rero iri mu byakozweho n’intambara, igihombo kinini yagize nkuko byemezwa na Butoto Naum, nuko babuze incabgenge (Fuite de Cerveau); abatarapfuye bafashe inzira y’ubuhunzi.
Leta yakoze ibishoboka byose kugirango igarure umutekano hirya no hino mu gihugu, gusa nubgo hakirangwa umutekano muke hato na hato ntago biri nkuko byahoze mu myaka yashize.
K’ubufatanye n’ ubuyobozi bgibanze bgiza mu Minembwe, abaturage ndetse na barwiyemeza mirimo babashije kwishakira amahoro. Ibi byagezweho nyuma yaho abayobozi gakondo kuva mu moko atandukanye batangiye kwizerana maze bagasenyera umugozi umwe m’ugushakira hamwe ibisubizo ku bibabazo bya buri munsi bahura nabyo.
Ibi byagaragaye cane mu minsi yashize ubgo hongeye kumvikana intambara mu karere ka Bijombo, hagati y’Abanyamulenge ndetse n’Abafuleru, maze ayo makimbirane ntiyabasha kugera mu Minembwe nyamara abaturage bahunga ariho bahungira.
Uruhare rwa barwiyemeza mirimo, inzira y’ubumwe n’ubgiyunge.
Uruhare rwa barwiyemeza mirimo, ntago rwagaragaye gusa ku bikorwa remezo bubatse ahubgo rwaje rushimangira n’icizere abaturage bakomoka mu moko atandukanye bagiye babagirira.
Ikibazo cazaga kw’isonga, mu karere ka Minembwe kimwe n’utundi turere tw’imisozi miremire, cari ikibazo c’amacakubiri yagiye aranga amoko bityo ubuhahiranye bukaba buke.
Aho barwiyemeza mirimo baziye, kubera ibikorwa rusange bazanye, babaye ikiraro gikura amoko mu bgigunge maze umusaruro w’ibikorwa byabo usoromwaho na bose ariko urushaho kugenda uhuza amoko.
Kubera icizere bamwe muribo bagiriwe byabahesheje kuba abahuza mu makimbirane atandukanye ndetse banafata iyambere mu gushaka amahoro arambye, aha twavuga nk’ inama z’amahoro zabaye m’uturere twa Itombwe, Mumutambara na Minembwe zihuza amoko atandukanye ziyobowe n’umuyobozi wa UGEAFI, BUTOTO Naum.
Ikindi kintu cakomeje gushimangira ubumwe n’ubgiyunge n’uburyo bg’imitangire y’imirimo kubakorera iyo mishinga yazanwe na barwiyemeza mirimo, usanga imitangire y’akazi igenda ishingira k’ubushobozi bg’umukozi maze abantu bavuye mu moko atandukanye bakagenda bisanga mu mirimo imwe ariko byakomeje bishimangira ubumwe n’ubgiyunge.
Ibikorwa remezo, umutungo rusange
Bibiliya igira iti” Ahari ubutunzi bg’umuntu ninaho umutima we uba uri”. None hari uwakwifuza intambara ahari ubutunzi bge?
Hari bamwe mu mvukire z’imurenge bamaze gusobanukirwa ko iterambere riri muri bimwe bishobora kurangiza intambara z’amasasu nubgo hari n’abandi batekereza ko intambara z’amasasu ar’ imbogamizi kw’iterambere.
Umuyobozi mukuru wa UGEAFI, BUTOTO Naum, ubgo yaganiraga na INA, aremeza nawe ko iterambere mu Minemwe ryabaye intandaro y’umutekano. Kanda hano hasi maze wumvo uko abisobanura.
Mu myaka yohamberere iterambere rya Minembwe ryari rikiri hasi cane, ntiwashobora kuba wabona isoko ryubatswe k’uburyo bga kijambere, amavuriro make cane kandi n’imikorere yabo iri hasi cane, nta biraro bya kijambere bihuza imihana ku buryo imvura iyo yagwaga ari nyinshi nta wabaga akicambutse uruzi.
Ushobora kwihera ijijo mu mafoto ibikorwa by’iterambere mu Minembwe









