Ibiro bya ambasade y’ubudage byatangiye gukora i Bukavu…

0
173
Inama irangiye,

BUKAVU, CONGO – Ku minsi 29/10/2017 nibwo hizihijwe umunsi mukuru wo gutaha ibiro bikuru bya ambasade y’ubudage (l’ambassade de l’Allemagne) i Bukavu. Byatangajwe kumugaragaro ko ambasade y’ubudage igiye gutagira imirimo yabwo muri Congo, i Bukavu. Ibi biro bikaba bibarizwa mugace ka Nguba na Ibanda.

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru http://bukavuonline.com/, ibirori bya mbere byatangiye ku minsi 26/10/2017 akaba ari nabwo Guverineri Marcellin Cishambo aherekejwe na bamwe muba ministre bitabye ubu ubutumire. Mu amagambo ye ambasaderi w’Ubudage yavuze ko bazakora uko bishoboka kose kugira ngo bateze imbere akarere ka Kivu y’amajepfo ndetse ahanini harimo ibijanye n’ubuvuzi, amasomo ndetse n’ibikikije akarere ico yise m’ururimi rw’igifaransa, (la conservation de la nature et la gestion des forets); avuga kandi ko hazaba ho itangwa ry’amakaratasi ahangurira inoro n’ubundi butunzi buva m’ubutaka.

Yagize ati: Leta y’Ubudage izakora iko ishoboye kose kugira ngo dushobore kuzana umutekano muri kano karere ka Congo. Si amahoro gusa ahubwo tuzakore cane kugira ngo umutekano w’abanyagihugu uboneke kandi igihugu kigire ubwisanzure buhagije. – Ambasaderi w’Ubudage –

Peter Blomeyer, Ambasaderi w’Ubudage muri Congo.

 

Guverineri Marcellin Cishambo aganira na ambasaderi w’Ubudage. – Ifoto Radio Maendeleo –

Arangiza yabwiye abanyamakuru n’abitabiriye ibi birori ko hagiye kubaho ubumwe hagati y’abayobozi b’Ubudage na Congo kugira ngo bakorere hamwe mukugarura ayo mahoro ndetse haboneke ubusabane bwiza mumikorere yabo.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here