Ibyo ba data batakoze tugomba kubikora, Urubyiruko rw’Abakongomani muri Holland [Video]

0
147

DEN HAAG, NETHERLANDS-Urubyiruko rw’Abanyecongo mu gihugu c’Ubuholandi rurajwe inshinga no kugira umusanzu rwatanga ku gihugu ca babyaye. Den Haag Peace Project itegura buri gihe ibiganiro bigamije guhuza urubyuriko rw’Abanyecongo hashakishwa uruhare rwabo mu guharanira iterambere ndetse n’amahoro arambye.

Kur’iri Posho ryashize, umuhuro wabereye Den Haag nkuko bisanzwe mu nyubako ya Den Haag Peace Project, umushinga ugamije guhuza abanyamahanga bagiye bakomoka mu bihugu bitandukanye hagamijwe gushaka icakorwa kugirango amahoro aboneke.

Uko byari byifashe ubgo ibiganiro bihuza urubyiruko rw’Abanyecongo byatangwaga, Den Haag Peace Project

Nubgo ibiganiro byabaga ahanini bagiraga imbogamizi y’amacakubiri agenda ashingira k’uturere uru rubyiruko rugenda rukomokamo. Kur’iyi nshuro biyemeje ko barenga ikibazo c’amoko maze bakarebera hamwe icakorwa kugirango batange umusanzu wabo mukuziba icuho kigenda kigaragara m’ubuyobozi bg’igihugu.

Mu biganiro byatanzwe hari hagamijwe; guhana amakuru ku kibazo c’umuteka ndetse n’ibihe by’amatora igihugu kigiye kwinjiramo, kumvikanisha uruhare rw’ubumwe n’ubgiyunge mu nzira y’amahoro arambye, no kwumvikanisha uruhare rw’amasomo mw’iterambere ry’igihugu.

Ni byinshi byavuzwe ariko ahanini icagarutsweho cane n’ukwubaka urubyiruko rugendera ku ndangagaciro za gikongomani (To restore Congolese Values) basigiwe na basekuru.

Mu babashije kuganira n’itangazamakuru rya Imurenge News Agency bemeza ko babonako ibyo biganiro bitanga icizere cane ko urubyiruko rurushaho kumenyana arinako ubusabane bgiyongera

Byari ibyishimo byinshi ubgo hafatwaga amafoto y’urwibutso,Den Haag Peace Project

Kuruhande rwa bamwe mur’urubyiruko rw’Abanyamulenge bari bakigira impungenge zo kwitabira ibyo biganiro, Ewing Ahmed, yabamaze amashaka ndetse anabizeza ko nta ngorane zo guhohoterwa na bagenzi babo babita Abanyarwanda bazemerera ko zibaho.

Iki kibazo co Guhohoterwa cakomeje kugaragara cane mu gihugu c’ububiligi aho abiyita aba combatants bagendaga bahutaza Abanyamulenge babitiranya n’Abanyarwanda. Urubyiruko rw’Abacongomani babarizwa m’Ubuholandi biyemeje kurangiza ako karengane kandi ko ntamwanya bazigera baha abiyita aba Combatant cane ko basanga ntaco intambara zabamariye.

Mu babashije kuganira n’itangazamakuru rya Imurenge News Agency (INA) bemeza ko babonako ibyo biganiro bitanga icizere cane ko urubyiruko rurushaho kumenyana arinako ubusabane bgiyongera.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here