MINEMBWE, SUD-KIVU- Ibiro bikuru bishinwe amasomo mukarere ka Minembwe abakozi babyo boba bamaze amezi umunani badahembwa,
Ibi biro bikuru byafunguye bwa mbere mu Minembwe m’ukwezi kwa kane uyu mwaka byaje ari igisubizo kumyigire yaka karere. Uretse kuba bifite umumaro mwinshi, ibi biro bifite n’ibibazo by’ubushobozi.
Ruhanga Bigangu Paul umuyobozi w’ibiro bishimzwe amasomo mukarere ka Minembwe yatangarije INA uko bakora n’imbogamizi bagenda bahura nazo.
Kurikira ikiganiro na Ruhanga Paul.
Ico ubuyobozi bw’intara bubivugaho
Mugushaka kumenya ico ubuyobozi bw’intara bubivugaho, Professeur Jumapili Ruhekenya Samson Minisitiri ushinzwe amasomo yo hasi, amasomo makuru n’ayimyuga yabwiye INA ko Minisitere ayoboye ntabushobozi yahawe bwo gufasha za biro z’amasomo zashizweho uyu mwaka, ariko kandi ngo icobo bakora ni ukwibutsa guverinoma y’ikinshasa. Yagize ati : «ko tuributsa kandi turategereje kuko kinshasa yatubwiyeko bahaye babikoraho, gusa sinokubwira ngo niryari ikindi kandi si Minembwe yonyine na hano Ibukavu niko bimeze, biro zose zafunguwe zifite ibyo bibazo ariko bagerageza kwishakamwo ubushobozi bagakora.»
- Minisitiri Jumapili Ruhekenya
ph/INA
Kubijyanye n’imishahara, Minisitiri Jumapili yavuzeko byose bikorerwa ikinshasa ico bo bakora baramenyeshwa.Akarere ka Fizi gafite ibiro bishinzwe amasomo bitanu : Fizi centre(Fizi 1), Baraka Fizi 2. Mboko Fizi 3, Kilembwe Fizi 4, Mimbwe Fizi 5.