MINEMBWE, CONGO – Mukarere ka Minembwe hongeye kuvugwa umutekano muke uterwa n’abantu bitwaje imbunda bakomeje kugaragara hirya no hino mu muhana aho bamena amazu bakinjira ndetse no munzira banyaga abagenzi.
Nakazirimwe ku minsi 08/01/2018 biravugwa ko hari umuntu wanyazwe amafaranga agera ku 200,000 by’amafaranga y’amakongokani, ni hafi $164(Ama Dollars). Uyu muturage wibwe yabwiye abashinzwe umutekano ko abantu binjiye munzu iwe bakoresheje imbaraga bakamutwara pâque zitanu za unité ndetse ni pâque zitatu z’itabi.
Tubibutse ko ibi bintu byaranyanzwe hakoreshejwe imbunda ubwo aba bibyi bakamenaga inzu bakinjira.
Ntihashira iyinga mu Minembwe ndetse no muyindi mihana ihegereye abantu batanyazwe hakoreshejwe imbunda.