Ikibazo co kutagira amabarabara congeye kugaruka ku baturage bo mu Minembwe…

0
143

MINEMBWE, CONGO – Ku minsi 13/01/2018 mu Minembwe haravugwa amakuru y’abacuruza n’abaturage bahangayikishijwe n’ikibazo co kubura amabarabara.

Aba baturage bakomeje gutakira leta yuko ingorane bafite ziva ku kutagira ibarabara, aho ibintu byose bimaze kuza muka ibiciro kubwiyo mpamvu ibyo bikabatangaza.

Nubwo akarere ka Minembwe gaserukiwe n’inzego zose z’ubuyobozi bw’igihugu ndetse no muntara ya Kivu y’amaj’epfo. Kugeza na nubu abaturage bibaza impamvu leta ibona iki kibazo ariko urebye ntakintu na kimwe kigaragara aba bayobozi barakora. Ibi bigasa na kurya Abarundi bavuga ngo ‘bikorera amagaburanyama hanyuma bakanjyana Ingo zabo‘ (Muri make bishaka kwerekana ko batitaye ku baturage ukuye ingo zabo).

Tubibutse ko akarere ka Minembwe ariko gafite abantu benshi bagiye mu mahanga, aha turavuga muri Amerika, Canada, Uburayi, Aziya ndetse n’ahandi hose ku isi aho bacumbitse, ariko bivugwa ko batita ku gihugu bavukiye mo.

Urebye neza wasanga mu Minembwe ariho honyine muri Congo imodoka z’abacuruzi zitagera kubera ikibazo co kubura inzira baca mo cangwe se ikibazo c’umutekano, mugihe usanga ubu imodoka iva Uvira ikagera Misisi uwo munsi nyine.

Biravugwa ko imodoka iva Uvira yerekeje mu Minembwe igera yo hafi inyuma ine cangwe iyinga ryose, bitewe n’umutekano uko wifashe. Bamwe mu baturage bakaba bavuga ko imodoka ziva mu Minembwe zerekeza Uvira zigenda umunsi wa niposho gusa.

Abaturage ndetse n’abacuruzi bakaba bakangurira leta ya Congo cangwe buri wese ukomoka mukarere kugira ico akoze mu gutanga umusanzu we kubw’ubushobozi ndetse batitaye kunyungu zabo ahubwo bakita kunyungu z’akarere.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here