Ikipe ya Mulenge FC yo muri Phoenix, Arizona yegukanye intsinzi nyuma y’amarushanwa akomeye…

1
241

PHOENIX, ARIZONA – Ikipe ya Mulenge FC yitabiriye irushanwa ryateguwe na Mount Zion Military Ministry riherereye muri Arizona mu muji wa Phoenix. Iyi kipe igizwe n’abana bakiri bato bafite impano zo gukina akabumbu ku rwego rushimishije ndetse umukino wabo ukomeje gushimwa n’abatuye muri uyu muji.

Mbere yo gukina akabumbu…

Irushanwa ryitabiriwe n’amakipe umunani ahagarariye ibihugu bitandukanye birimo: Sierra Leone, Liberia, Burundi, Congo, Cameroon, na Côte d’Ivoire. Ikipe ya Mulenge FC ikaba yarageze k’umukino wanyuma itsinze Sierra stars, global FC yaba Liberia itsindwa na GLM y’ i Burundi.

Bose hamwe…

Umukino wanyuma wanyuma wahuje GLM FC na Mulenge FC. GLM FC akaba ari Ikipe ikomeye cane muri leta ya Arizona (USA) aho imaze gutwara ibikombe byinshi, ifite abasore bamaranye igihe kirekire kandi banaziranye cane. Iminota 90 yarangiye banganyije kimwe kuri kimwe (1:1). Baje kuja muri penaliti maze umunyezamu wa Mulenge FC, Claude Nyashoshi, agaragaza ubuhanga budasubirwaho, maze akuramo penaliti zitatu zose birangira igikombe gitahanywe na Mulenge FC.

Abakunzi babo…

Ubuyobozi bg’iyi kipe buvuga ko bufite intego yo kuzamura abakinnyi bakomoka imulenge, kur’ubu bemeza ko batangiye ibiganiro n’ ibigo by’amashuri bikomeye muri Amerika nka Harvard university m’ukubafasha kuzamura abo bana. Sibyo gusa kuko hari nama kipe akomeye bakorana nka Phoenix Rising ikinamwo Drogba na Sporting AZ.

Bamwe mu basore bakina akabumbu…

Ubuyobozi burasaba gushigikirwa n’umuntu uwari wese. Hari udukoresho (sticker) wagura ku mafaranga make cane m’urwego rwo kubashigikira, hari n’imipira yo kwambara (T-shirts) zihari wagura m’ukubashigikira. Wifuza kumenya uko ibyo bintu byakugeraho wabaza ubuyobozi bwa Mulenge FC buyobowe na Billy Gipanga na Aime Bideri.

Yishimiye instinzi…
Mu myitozo…

 

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here