Iminsi ibiri yikiruhuko yo kunamira abahitanwe n’imyuzure muri Congo……

0
147

KINSHASA, RDCONGO –  Leta ya Congo yamaze gutangazako ku minsi 8, 9 zukwezi kwa mbere , mu gihugu hazabaho ikiruhuko co kunamira abazize imyuzure yahitanye abantu bagera kuri 44 mu murwa mukuru w’igihugu Kinshasa.

Abantu bagera kuri 44, amazu agera kuri 5000 niyo yahitanwe n’iyi myuzure, ibintu byangirijwe niyi myuzure ni byinshi cane nk’uko leta ibitangaza.

Kubera iyo mpamvu, leta ya Congo yatanze ikiruhuko kuri aka kabiri ndetse na Nagatatu kugirango igihugu cose cunamire abaguye muriyi myuzure bose.

Perezida Kabila yamaze gutanga ubutumwa bwo kwihanganisha abanyecongo, ubutumwa bwa nyuze kuri televisiyo na radio y’igihugu.

Amakuru avugako uduce twibasiwe cane niyi myuzure ari imihana ituranye cane n’inzuzi.

Hagataho abahanga bavugako ububiko bwimyanda nibishingwe bibikwa nabi, imiyoboro yamazi mu muji ndetse n’imiturire mibi nibyo byateye iyi myuzure yahitanye imbaga nyinshi yabantu.

 

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here