Imirwano yongeye Kuvugwa i Kilembwe, muri territoire Fizi…

0
129

KILEMBWE, SUD-KIVU – Umutekano mukeya wongeye kuvugwa mu karere ka Kilembwe muri territoire ya fizi mu ntara ya Kivu yamajepfo.

Amakuru agera kuri Imurenge.com aravugako mu gitondo co kuri uyu wa gatandatu ku minsi 15/9/2018, imirwano ikomeye yabaye hagati y’imitwe yabitwaje intwaro n’ingabo za leta FARDC.

Kubwa Benjamin Amoni, umukuru wa sosiyete y’abaturage mukarere ka Fizi, aravugako inyeshamba z’uwita Général William Amuri Yakutumba arizo zifite umuji wa Kilembwe muraya masaha nyuma y’imirwano ikomeye yatangiye igihe cy’isaha icumi nimwe sa mugatondo mu masaha yahano iwacu.

Iyi ntambara yatangiriye hafi y’i kanisa rya gatorika kugeza naho yakwiriye umuji wose nkuko umwe mu baturage, Benjamin avugako ingabo za leta zahunze mu muji wa Kilembwe basiga abaturage muruhagarara.

Kuva muri iki gitondo arakagatondo abaturage bagumye mu mazu yabo ntibigeze bamenya ibirikubera hanze barimubwoba gusa. – Benjamin –

Akarere ka 33 ka gisirikare ntikaremeza ayo makuru cyangwe ngo gatangaze ukobyifashe kubw’iyi mirwano ivugwa mu muji wa Kilembwe.

Kilembwe n’umuhana uri muri groupement ya Basimimbi umurwa mukuru wa secteur y’Ilulenge uyu muhana ukaba ku 200km mu burengera zuba bw’umuji wa FIZI. Bibaye inshuro ya gatatu umuji wa Kilembwe wibasirwa n’inyeshamba za Yakutumba.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here