Imisoro Abanyaminembwe batanga ibamariye iki?\Audio

0
128

MINEMBWE, FIZI – Minembwe ntiyahwemye gusurwa n’abayobozi batandukanye bagiye baza bahagarariye inzege z’intara, uhereye mu gihe c’ubutegetsi bga  RCD kugeza kugeza magingo aya, gusa impinduka mw’iterambere ry’aka karere zishingiye ku musaruro w’imisoro ntizigaragara.

Akarere ka Minembwe kinjiza amafanga atari make buri kwezi binyuze mu bitoro bitandukanye gusa ahita yoherezwa kuri secteur ya Lulenge,urwego aka karere kabarizwa, bityo i posita ya Minembwe ikabura ubushobozi bgo gukemura ibibazo bibangamiye abaturage bayo.

Nzabinesha Mukiza Gad, umuyobozi wa PEA Minembwe (Poste d’Encagrement Administratif), avuga ko ibitooro by’Abanyaminembwe nta bubasha abifiteho kandi n’ifaranga leta itanga zo gufasha  uturere (rétrocession) ntago iposita ya Minembwe izemerewe.

Ruhimbika Muller, minisitiri ufite mu nshinganoze imari n’igenamigambi, avugako atumva impamvu serivisi ya DPMR (Direction Provincale de Mobilsation et d’Encadrement de Recette), ikoza ifaranga mu Minembwe kandi bo bagarukira k’urwego rw’intara. Minisitiri yatangarije INA ko agiye guhagurikira iki kibazo bitarenze uyu mwaka wa 2018 kandi ko biri mu nshingano ze..

INA yegereye umukozi umwe wa secteur, utashatse ko izina rye rishirwa ahagaragara, akaba ashinzwe gutoza ifaranga kugirango imubaza imisoro binjiza ikigero ibarirwamo maze atinye kudusubiza ku mpamvu zo gutinya kwirukanwa mu kazi. Nyamara nawe ntabyishimira, yagize ati ” nubgo turi abakozi ba leta, ntago tubyishimira, twifuzako umunsi umwe byazahinduka. Minembwe ntiteze gutera imbera ibintu bikimeze gutya”.

Byakomeje kugaragara ko abaturage ba Minembwe bashora imbaraga nyinshi mw’iterambere ry’akarere kabo, aha twavuga nko kwiyubakire ndetse no gusana ibiraro bikoze mu mipfuko yabo, gusa barifuza kubona ukuboko kwa leta biciye mu misoro batanga.

Bamwe mu baturage bumva ko ibintu bizaja m’uburyo aruko Minembwe ihawe ubuzima gatozi (Statut Juridique) nka komini bityo amafaranga leta igenera inzego zayo nabo bakayakoresha bakemura ibibazo bibangamiye abaturage.

Akarere ka Minembwe nubgo kagenda gatera imbere uko bukeye nuko bgije gusa karacafite imbogamizi nyinshi;iza kw’ikubitiro n’ ukubura ibarabara rikoze neza ribahuza n’andi mavile manini y’igihugu, bityo Abanyaminebwe bakaba basanga leta iribubakiye byabakura m’ubgigunge. Tubibutse ko ibitoro abaturage bavuga ko batanga bituruka m’ubadandaza bgabo, ubgimbyi bg’inoro, aborozi, ndetse na serivisi leta itanga.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here