MINEMBWE, SUD-KIVU – Ku minsi 26/09/2018 amakuru atugera avuga yuko Terefone ngendanwa cumi nazibiri, amakarito 2 y’inzoga, amafaranga atamenyekanye ukwangana byanyazwe n’abantu bitwaje imbunda kandi batabashije kumenyekana.
Imodoka y’ishirahamwe ry’Abahindi rikorera MONUSCO, kuva Uvira na Minembwe yaguye mu mutego w’abantu barindwi bitwaje intwaro. Iyi modoka yari igeze ahantu bita kuri Point Zéro, ni muri territoire y’a Fizi.

Amakuru duhabwa na Kidwere, umushoferi wari atwaye iyi modoka, avugako baguye mu mutego w’abantu bagera kuri barindwi ndetse ko banavugaga ururimi rw’Ikibembe. Aba bantu bitwaje imbunda babatwaye amafaranga nkuko tubikesha uyu wari atwaye iyi modoka.
Kidwere avuga ko aba bitwaje imbunda batwaye amafaranga agera kuri 168,000fc (amafaranga y’amakongomani). Bimwe mu bindi bintu batwaye ni ibirato by’abagenzi bari muri iyi modoka. Kidwere na bagenzi be bari kumwe muri iyi modoka bakaba basaba ababishinzwe umutekano murako gace kugira ico bakora.