Impunzi z’Abanyarwanda zibarizwa muri kivu zizitwa irihe zina nyuma yiminsi 31/12/2017 ?

0
132

WALUNGU, SUD-KIVU –   Abanafunzi bakomoka i Walungu muri kivu yamajepfo bahangayikishijwe nimpunzi zabanyarwanda ziri ku butaka bwa Congo mu gihe Urwanda rusigaje umunsi umwe gusa rugakuraho sitati (Statut) yubuhunzi .

Imibare yerekanako mu bihugu bigera kuri 20 kwisi birimo impunzi zabanyarwanda zigera kuri 280.000, abagera kuri 245.000 babarizwa ku butaka bwa Congo.

Abaturage babarizwa cane mu burasirazuba bwa Congo batewe impungenge nimpunzi zabanyarwanda zibarizwa murikino gice cigihugu.

Co kimwe nabanafunzi bakomoka i Walungu bibumbiye mwishirahamwe ryitwa SEWA, batewe impungenge nuko leta ya Congo ntaco iravuga kuriki kibazo mu gihe habura gusa umunsi umwe ngo leta yurwanda ishire mu bikorwa iki cemezo.

Mu gihe abanafunzi bafite impungenge niki kibazo, komisiyo yigihugu ishinzwe impunzi CNR/BUKAVU, ivugako ikibazo cimpunzi zabanyarwanda kizigwaho umwaka uza wa 2018.Ibi bikaba byatangajwe na Augustin Bulimuntu umuyobozi wagateganyo wa CNR/BUKAVU.

Abantu bakomeje kwibaza izina izi mpunzi zabanyarwanda zizitwa mu gihe leta yurwanda yaba ishize iki cemezo mu ngiro.Buvugwako abanyarwanda batarabona ubwenegihugu bahura nikibazo kitaboroheye , leta ya Congo nayo irashobora kutoroherwa mu gihe yaba itunze abantu badafite akaranga ku bwinshi.

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here