BUKAVU, SUD-KIVU – Nyuma yuko guverineri wa Kivu y’amajy’epfo yavuguruye imwe mu myanya y’ubuyobozi muntara hagati. Iyi gahunda yihererekanya ububasha (remise et reprise) yamenyekanye iratangira uyu munsi nakabiri ku minsi 10/07/2018 kugeza Nakane ku minsi 12/07/2018.
Ibi bikubiye mw’ibarwa twakiriye iva mu buyobozi bwa guverinoma, iyi barwa iriho amabwiriza ndetse na gahunda y’ihererekanya bubasha hagati y’abayobozi babarizwaga muri guverinoma Nyamugabo 1 ndetse n’abari muri guverinoma Nyamugabo 2 igihe gushikira ubuyobozi.
Iyi gahunda irabimburirwa na minisiteri y’imari ndetse niyo gutwara abantu n’ibintu.(Transport).
Tubibutseko guverinoma Nyamugabo 2 igizwe nabagore 3 bafite transport, Budget na n’ubuhinzi, aba minisitiri bakuweho akaba ari uwahoze ar’uwimari (finance), uw’ubutabera (Justice) ndetse n’uwari weguye ku mwanya w’inzego z’umutekano.
Abantu bashya bagaragaye ni babiri uwuburezi Prof Djuma Pili n’ushinzwe ikigega (budget) Agnès Sadiki wasimbuye Chirac kuri transport nawe wongeye kugaruka avuye aho yari diregiteri w’ibiro bya minisitiri w’ubuzima .
Ikigaragara muriyi gouverinoma nshya nibintu 3 ari nabyo bitanga icyizere mu gutezimbere iyi ntara ya kivu yamajepfo:
Ihuzwa ry’igenamigambi n’imari (Plan-Finance) bikabumbirwa muri minisiteri imwe kandi bigahabwa umwe mu bagabo bizewe cyane muriyi ntara RUHIMBIKA Muller, kugeza ubu akaba afashwe nk’umugabo w’intangarugero mu gukorera mu mucyo ndetse akaba azwiho kurwanya igiturire.
Guverinoma nshya nubwo igiyeho mu gihe kibi cy’amatora ariko nanone ishigikiye uburinganire, ikintu cy’amaganwe mbere ko igitsina gore kidaserukiwe cane muri guverinoma Nyamugabo 1.
Icyatangaje benshi nuburyo minisiteri y’ubutabera yakuweho,ikiganiro kuri radio maendeleo, umuvugizi wishyaka pprd riri ku butegetsi yatangajeko guverineri azashiraho ikigo gishinzwe kugenzura uburenganzira bw’ikiremwa muntu, ama prisons n’ubutabera.