Imyigagaragambyo y’abakozi ba CENI mu Minembwe.

0
138

MADEGU, MINEMBWE – Abakozi b’akanama gashinzwe amatora mu Minembwe ejo biriwe mw’ibarabara basaba imishahara yabo aka kanama kababereyemwo.

Aba bakozi barenga magana atatu bavugako batahawe ifaranga zabo z’amahugurwa hamwe n’izo bakoreye mu gihe c’amatora.

Ngo mugihe boba batabonye zino faranga bavugako bashobora gufatira ibikoresho by’itora byose.

Unshinzwe ibikoresho (logistique) muri CENI ku rwego rw’intara ya Sud-Kivu yabgiye Radio Okapi dukesha iyi nkuru ko ifaranga z’aba bakozi ziri Ibukavu, ariko ngo bategereje idenge izoja kumanura ibikoresho by’itora ko ariyo izojana n’ifaranga zo guhemba aba bakozi, kuberako ngo batinye kuzinyuza iyi barabara rica Fizi.

Nubgo hari indege yituye uyu munsi, ubgo twandikaga iyi nkuru bagenzi bacu bari mu Minembwe batubgiyeko kugeze ubu aba bakozi bari bagitegereje.

Mugihe mu Minembwe basaba ifaranga zabo, abakoreye CENI Ibukavu bo ntibishimiye umushahara bahawe, kuko ngo mu minsi itanu bamaze mumahugurwa CENI yabahembye idorari 5 (5$) buri mukozi, naho nyuma y’amatora ibaha $35 buri mukozi, nyuma y’akazi bavugako kari karuhije bakoze, aho k’umunsi w’amatora bakoze  ijoro ryose n’amanywa bataruhuka.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here