MINEMBWE, SUD-KIVU – Mu mpera za rino yinga, mu Minembwe harangiye inama yari iyobowe n’ishirahamwe rya UGEAFI riyobowe na Butoto Nahum rikorera muri ako gacye; iyi nama yari yahuriye mo abayobozi bo muturere dutandukanye aho bose bari baje kwiga kukibazo cy’iterambere ry’akarere.
Inama yabereye ku cicaro gikuru c’iri shirahamwe rya UGEAFI, yigaga inshusho y’iterambere ry’akarere/Minembwe mu myaka 10 irimbere hashingiwe ku bigaragara ubu.
Umuhuza bikorwa wa UGEAFI bwana Salah Marcel, wari uyoboye iyi nama, yavuzeko iterambere rya Minembwe rishoboka ashingiye ku shsuho yayo yo mu myaka yashize.
Yatanze urugero ku byavuzwe mu myaka ya 2005, ubwo abantu benshi babonaga ko ari inzozi zidashoboka, aha twavuga nko kuba mu myaka 5 ishize ubwo mu Minembwe kubona ifu byari kibazo gikomeye, ariko ubu abaturage bakaba bahurisha ibigori bitabagoye.Yavuze kandiko abaturage ba Minembwe baribabayeho mu mwijima wo kutamenya amakuru yakarere na gahunda za leta zibafitiye akamro ariko ubu bakaba bafite Radio yabashiriweho.
Ku bijanye n’itumanaho, bwana Selah yagarutse ku munara wa Vodacom wagiriye abaturage akamaro kubijanye n’itumanaho ibi ngo kubaturage ba Minembwe byari inzozi ariko ubu bakaba babairimo nk’inzozi zabaye impamo.
Mur’iyi nama yaririmo abantu bagera kuri 71, abantu bagiye bashirwa mu matsinda bitewe nuturere bavamo, bagenda bashira hagaragara bimwe mu bibazo bigaragara ko byaherwaho gukemuka kugirango abaturage babashe kugera kw’iterambere, buri karere kandi kagiye gatorwamo abantu batandukanye bingeri zose bashobora kugira uruhare mw’iterambere ry’akarere muri rusange.
Aya matsinda yagiye yiga bimwe mu bibazo bidindiza iterambere ry’akarere, aho benshi bahurije ku mutekano mukeya ugenda uvugwa mu karere muri rusange, ikibazo co kubura ibarabara ndetse n’umuriro wamashanyarazi.
UGEAFI, muriyi myaka ishize yagiye yegera abaturage yumva ico barota bityo igakora ikurikije inzozi zabo, akarere katabagamo amasomo ubu karimo ireme ry’uburezi bugaragarira buri wese doreko amashuri yahariya ubu aza muyambere mu gihugu , ikindi kandi8 UGEAFI yibanzeho mu myaka ishize ni ubuhinzi iki kikaba carazamuye imibereho yabaturage ku rwego rwiza ndetse n’umusaruro uhagije , ibigo byinshi by’ubuzima byarubatswe mu gihe iki carikibazo gikomeye cane mu karere nk’uko abaturage bagiye babaigaragaza mu kiganiro twagiranye nabo.
Bwana Butoto Naum, umuyobozi mukuru wa UGEAFI, yabwiye www.imurenge.com ko bimw emu buryo bubafasha kwihutisha iyterambere ry’akarere, ari uko bagendera ku byifuzo by’abaturage bityo igihe bakemuye bimwe mu bibazo bafite hagaragara impinduka nyinshi, yatanze ingero z’ibiraro biheruka kubakwa ko aribyifuzo by’arubanda bashingiyeho.
Butoto kandi arakangurira abarebwa n’iterambere ry’akarere gushira imbaraga mu bifitiye abaturage akamaro doreko aribo bakorera.
Iyi gahunda nk’uko iyi nama yabyanzuye ngo izagenderwaho mu gihe c’imyaka 10 nukuvuga guhera 2019 ukageza 2029.
Ishirahamwe rya UGEAFI rimaze kugaragaza ko ryahagurukiye iterambere ry’akarere ibi bikaba byemezwa n’abamwe mu baturage bavugako ubuhinzi, ndetse n’uburezi mu karere babikesha iri shirahamwe abenshi banabyemezaga mu biganiro twagiranye.
Kugeza ubu imbaraga zikora ibijanye n’iterambere mu Minembwe, ni izabatuye mu gihugu, mu gihe ababarizwa hanze y’igihugu uruhare rwabo mw’iterambere ry’akarere rutaragaragara.