KAMOMBO, CONGO – Abaturage ba Kamombo bakomeje kwibasirwa n’indwara ninshi harimo mararia (maleria) na kalera (diahrée). Ibi bikaba byatangajwe n’umuganga w’ibitaro bya Aleba, Kadinda Tundwa ejo nakabiri ku minsi 31/07/2018, ubwo twaganiraga ari mu Kamombo aho akorera.
Muganga Tundwa yavuze kandi ko abarwayi basanzwe ndetse n’abagore bakuriwe biyongera umunsi kuwundi ari nako bagenda bagira ikibazo cyo kubura imiti ndetse n’ibikoresho byo kwa muganga bimwe na bimwe. Ibi bigatuma muganga Tundwa avuga ko izi ndwara zagaragaye mur’uku kwezi kwa ka rindwi (7) ndetse ko bashoboye kuvura abarwayi 370 ndetse banabyaza abagore 20.
Uyu muyobozi w’i bitaro, muganga Tundwa akaba yasabye leta ya Congo ndetse n’amashirahamwe y’abagira neza kubafasha kuricyo kibazo cy’ibura ry’imiti ndetse n’ibikoresho kugira ngo aba barwayi bashobore kuvurwa umubare utariyongera.