Ingabo za FARDC zirashinjwa ubwambuzi mu Minembwe

1
85

MINEMBWE, SUD KIVU:- Abanyaminembwe barinubira imyitwarire ya zimwe mu ngabo za FARDC, ingabo zimaze igihe c’iyinga rimwe zoherejwe kugarura umutekano mur’aka karere.

Nkuko twabibwiwe numwe mu baharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Minembwe, Madame Nyansingizwa, aravuga ko zimwe mu ngabo z’igihugu ziriganya abaturage; zibambura amatelephone ngendanwa, amafaranga, ndetse n’ibindi bintu by’agaciro bashobora kubabonana.

Madame Nyansingizwa yakomeje atangariza imurenge.com  ko impamvu zibyo byose zitaramenyekana. Bamwe mur’ubyiruko bavugako bo bahutazwa kurusha abandi, caba igihe c’ijoro cangwa amanywa. umwe utashatse ko amazina ye atangazwa yavuzeko ibi bikunze kubabaho cane mu gihe umuntu yisanze ari wenyine kubw’amahirwe make yamara agahura nabo [FARDC], yanongeyeho ku mu gihe ushatse kwirwanirira bashobora no kukurasa.

Ibi bikomeje gutera impungenge cane abaturage ba Minembwe mu gihe akanyamuneza kari kose nyuma yo kumva ko boherejwe abasoda bo kubacungira umutekano n’ibyabo.

Gen Dienge aherutsa gutangariza itangazamakuru ko ayo makuru yamugezeho gusa barimo kubikurikirana, yanongeyeho ko ibyo bikorwa n’abasoda bafite imyitwarire itari myiza. Umuvugizi wa Sokola II Sud mu ntara ya Sud Kivu, bwana Kasereka, avuga ko ayo makuru atayazi yasezeranije imure.com ko agiye kuyatohoza.

Nubwo ako kabazo kitokeje, umutekano wasaga nuwari utangiye kuboneka mu Minembwe nyuma yaho ingabo za FARDC zirasiye imitwe yitwaje ibirwanisho mur’ako karere irahunga. Nubwo hari agahenge ariko ikibazo kikaba kitararangira bitewe nuko umwuka wo kwica, kunyaga no gutwika amazu ukirangwa muri zone ya Fizi na Mwenga.

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here