Intambara y’inkoni ndetse n’imipanga yadutse hagati y’Ababembe n’Abanyamurenge mu Mikenke…

0
224

MINEMBWE, CONGO – Ku minsi 07/01/2018 haravugwa intambara y’inkoni n’imipanga hagati y’Ababembe n’Abanyamurenge mu Mikenke.

Niposho ku minsi 06/01/2018 uwitwa Muyumbe wo mu Mikenke (aho bakunze kwita kuri Rwerera) yahuye ihene ziwe nkuko asanzwe abigenza. Nyumayaho gato nibwo ihene zagiye mu murima w’Umubembekazi, hanyuma uwo Mubembekazi arazishorera aja kuzifungira iwe murugo.

Agishoreye izo hene atarahagera iwe ahura na nyirazo ariwe Muyumbe amubwira ko izo hene zonye m murima we. Uyu mugabo yagerageje kwinginga wa mukecuru w’Umubembekazi amusaba kumuha iheneze maze agashinga urubanza.

Nyuma yo kumwingirnga amusaba imbabazi, wa mukecuru ntiyigeze amwunva hanyuma Muyumbe yahise ashorera ihene ziwe ku ngufu. Wa mukecuru nawe abonye ko ntakundi ari bubigenze yahise avuza induru agira ati:

Ni muntabare Abanyarwanda baranishe. – Wa Mugore yamiriza – 

Nyuma yo kumva iyo nduru, abasore bo mumuhana w’Ababembe baisse batabara batangira gukubita Muyumbe nawe agerageza kwirwanaho ariko ntibyakunda kuko abo baseer bari benshi ndetse baje no gutangira kumutema mu mutwe n’imupanga.

Nyuma yo kubona ko aneshejwe, Muyumbe nawe yatangiye kuvuza induru atabaza mu muhana w’Abanyamurenge aho atuye. Abasore b’Abanyamurenge nabo bahice batabara Muyumbe maze intambara y’inkoni iratangira. Nyuma yo kurwana umwanya utari muto ababahungu b’Abanyamurenge baje kwirukana abo Babembe babageza mu muhana wabo ndetse baza no kubakomeretsamo.

Ababembe babonye ko byakomeye baje gusohoka mu muhana kubginshi ndetse bari bafite imbunde batangira kurasa Abanyamurenge. Abanyamurenge nabo babonye ko byakomeye baje kwitabaza izindi mbunde ariko kubw’amahirwe ntawahasize ubuzima ku mpande zombi kandi ntawakomerekeye muri ayo masasu.

Kugeza ubu umwuka mubi w’ubwoba wongeye kuba hagati y’ayomoko yombi twavuze haruguru.

Tubibutse ko ayamoko yombi hari haciye iminsi itari mike abanye neza ugereranije n’indi minsi yashize dore ko akenshi amakimbirane akunze kugaragara hagati y’Abanyamurenge n’Abapfurero.

imurenge.com, Turakomeza gukurikirana aya makuru kugira ngo tuyageze ku bakunzi bacu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here