SUD-KIVU, CONGO – Mur’iri joro ryakeye rishira nakane ku minsi 03/05/2018 nibwo inyeshamba za Mai Mai zongeye gutera imihana yo ku Ndondo maze zitema inka kubw’amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima.
Abaturage baganiriye na imurenge.com batubgiye ko Mai Mai zateye ku wa Babumba, mu Kagogo. Ahandi bateye ni kuw’Umugeti aho batemye inka z’umuturage waho witwa Murefu ndetse niz’undi witwa Rwumbuguza.
Saho gusa bagarukiriye kubera ko baje kwerekeza no mu Masoro ndetse na Gongwa naho batema izindi nka. Amakuru dufite nuko inka zigera kuri 27 arizo zatemwe mur’iyi mihana yose.
Ibi byaje gukurikirwa n’ikindi gitero cagabge n’abasore b’Abanyamulenge m’urwego rwo kwihimura maze batera umuhana w’Abafuliru bo mw’Ishenge mu Bijombo gusa umubare w’ibyangijwe nturamenyekana.Umwuka simwiza kandi abaturage ku mpande zombi bahunze.