Intandaro y’umwuka utari mwiza uvugwa muri komite ihagarariye Abanyamurenge i Kinshasa…

0
104

KINSHASA, RDCONGO – Hashize iminsi havugwa umwuka utari mwiza m’ubuyobozi buhagarariye Abanyamurenge i Kinshasa (Mutualite), gusa bisa nkaho byafashe indi ntera nyuma yaho abanyamuryango bacitsemo ibice bibiri, bikaba byaragaragaye cane ubgo kur’iyi ncuro hakorwaga ibirori bibiri biteganye (Parallel) byo kurangiza umwaka wa 2017, bikaba bitandukanye cane n’indi myaka yatambutse.

Amakuru agera kuri Imurenge.com, nuko bamwe bakoreye ibirori kwa General Charles Bisengimana, uwahoze ari umukuru w’ igipolisi ca Republika Iharanira Demokrasi ya Congo, abandi babikorera k’uwahoze ari Visi Minisitiri, Kamanzi Kibibi.

Twagerageje kuvugana na Bamwe mu bayobozi bari muri Komite, hejuru ngo tumenye icatumye habaho ibirori bitandukanye kandi nyamara ari ihuriro (Mutualite) rimwe.

Ku ruhande rwa Mukiza Charles usanzwe ayobora umuryango wabanyamulenge i Kinshasa, avugako nta kibazo kinini kiri mu muryango.

Buri mwaka i Kinshasa tugira fête muri Communauté. Abenshi n’ abaza mur’ iyo fête. Ariko hari n’ abandi bisanga bari mu nzinduko (i wabo muri famille), abandi babitegura hamwe n’izindi nshuti zabo, abandi bakabuzwa n’impamvu zitandukanye. N’ akazirimwe  twahuye turi 128 personnes. Bake nibo batabonetse ku mpamvu zitandukanye : akazi,  kuzinduka,  izindi fêtes iwabo cangwa ahandi.Kandi ibyo n’ibisanzwe hano ko bimera gutyo. –Charles Mukiza-

Twakomeje tumubaza niba nta bwumvikane buke bgaba burangwa mu muryango ayoboye.

Ubwumvikane buke nakubwira ndashidikanya ko kuva tugeze i Kinshasa kugeza ubu ubwumvikane bwacu bugenda bwiyongera (Amélioration). Gusa abagabo bari mu gihugu kirimwo ibibazo nkibyo muzi ntibobura guhura na secousses zozana de petites divergences. Ariko Nous les gérons kandi turakomeje neza. D’ailleurs bene utwo tubazo turi henshi aho communauté yacu iri. Ntibyakwitwa ubwumvikane buke.Mubyukuri turiguterimbere mu bgumvikane. – Charles Mukiza –

Suwo wenyine kuko twabajije nundi muyobozi mugenzi we, uzwi kw’izina rya Ntungane Sehumbya, gusa we yirinze kugira byinshi yabivugaho ndetse anemeza ko bitari ngombwa kugira ico abivugaho.

Ifeti ngirango ni vie privée, na organisation iba muri cadre interne. Sinzi impamvu mubishaka, kuberako ntahantu bigaragara ko ubwoko cangwa abantu babazwa uko bateguye ubunani. – Ntungane Sehumbya –

Nyamara nubgo aba bayobozi birinda kugaragaza ko hari ikibazo kiri mu muryango ariko urundi ruhande rwo rwemezako ibibazo bihari kandi bimaze igihe kirekire, bamwe bahisemo kutazongera kwitaba inama iyariyo yose izahamagazwa ibaye atariyo gukemura ibibazo byugarije umuryango.

Ku murongo wa telephone twavuganye n’uwahoze ari Visi Minisitiri, Kamanzi Kibibi, yemera ko ibyo bibazo bihari koko kandi ko bagerageje ibishoboka biciye mu bagabo binararibonye ariko bikananirana.

Dufite komite iyobowe na Mukiza Charles, kuva muri 2008, hashize imyaka igera kw’ icumi ariko ntashaka kuvaho. Mutuwalite yacu nta mategeko igenderaho, twifuzaga ko tugendera ku mategeko kimwe nk’ indi miryango hano i Kinshasa maze tukaza dukora amatora hamwe n’ abanyamuryango bose hanyuma utowe akatuyobora, ariko ntibabishaka. – Kamanzi Kibibi –

Imvo n’imvano yo kutumvikana.

Ni kuva mu mwaka wa 2008, ubgo Vice Ministre Kamanzi Kibibi yageraga i Kinshasa, yafashe umugambi, hamwe nabo barikumwe ko bakora Komite ya Mutualite bahuriyeho n’abandi bakribagizwe cane nabari muri RCD. Tubibutse ko Minisitiri Kamanzi we yari mu mutwe wa politique ushigikiye ubutegetsi.

Kuva 2003, m’ubuyobozi bg’ inzibacuho (Transition) muri Congo kugeza mu 2008 ubgo bahuzaga za komite, i Kinshasa havugwaga komite yitwaga ko ar’iya RCD (Rally for Congolese Democracy). Yayoborwaga na Marehemu Benjamin Serukiza wari wungirijwe na Charles Mukiza. Nyuma yaho Marehemu Benjamin arwariye , Charles Mukiza aramusimbura. Kuva muri 2005, bakoze komite irimo Ntungane Sehumbya na n’ ubu, Pasteur Charles Mukiza, aracari umuyobozi w’ iyo mutualite. Nukuvuga ngo imyaka irenga icumi n’ ibiri( 12 ans) irashize.

Kuva muri 2013, nibgo habayeho ubusabe bugamije impinduka mu mikorere y’umuryango bitewe n’ impamvu zibiri nyamukuru.

  • Kuba hari hashize imyaka itanu komite idahindurwa
  • Kuberako imikorere yayo idahwitse, itafashaga gukemura ibibazo rusange by’ Abanyamurenge 

Byaje kurangira ubu busabe budahawe agaciro maze bamwe mu banyamuryango ba mutualite ntibabyishimira.

Mu kwezi kwa 5 umwaka wa 2015, haje gushirwaho komisiyo nyuma y’inama z’urudaca zakururaga impaka ndende, abadashigikiye ishaka rya RCD bagashinja bagenzi babo ko iryo shaka ryateje ibibazo byinshi ubgoko bg’ Abanyamurenge kuruta ibyo bakemuye.

Iyo komisiyo yari  ihuriweho n’ impande zombi, iza ifite intego yo kugaragaza ibibazo uyu muryango wari ufite maze bigashakirwa umuti. Sibyo gusa kuko iyo Komisiyo yaje gushakirwa inararibonye  (Commission des sages) bo kuyifasha mu mikorere yayo ariko ntaco byatanze.

Nyuma yaho ibintu bikomeje kuzamba, hiyambajwe abantu bo kubahuza, yari ikipe irimo Ir Butoto Naum na Musafiri Mushambaro ariko birangira bamwe banze kwitabira ibyo biganiro maze urugenzi rwabo  rupfa ubusa.

Abadashigikiye ubuyobozi buhari bemeza ko hashize imyaka igera kur’ibiri komite idahamagara bamwe mu b’abanyamuryango mu nama.

Mu gihe byakomeza kumera gutya byaba bibabaje cane mu gihe abatuye i Kinshasa aribo batezweho byinshi mu kuba bagira ico bafasha umurango mugari n’akarer doreko aribo babona uko bagera i Bukuru.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here