MINEMBWE, CONGO – Hashize imyaka itari mike aho ishakwa ry’umwana w’umukobwa ryagiye rigaragaza imico itari myiza kandi itarashimwe na bose. Kenshi mukarere k’imisozi mire mire ya Minembwe, mu moko atandukanye ahatuye, ishakwa ry’umwana w’umukobwa ntiryakurikizaga imyaka ikwiye aho wasangaga umwana ashatswe ataragera mu kigero cy’imyaka imwemerera kwifatira icemeze.
Abana benshi b’abakobwa bagiye bashakwa bari munsi y’imyaka cumi n’itandatu (-16yrs) ndetse hakaba hari n’abandi benshi bashatswe bari munsi y’imyaka cumi n’ine (-14yrs). Si mu bakobwa gusa, hari n’abana b’abahungu (abasore) bagiye bashakirwa na ba se bataragera mu myaka yo kwifatira icemezo cangwe imyaka yo kwihitira mo.
None ku minsi 11/05/2018 bamwe mu bayobozi b’akarere k’imisozi mire mire ya Minembwe bakaba bahuriye hamwe kugira ngo bigire hamwe uburyo bashobora gucya burundu iri shakwa/ishaka ry’abana bakiri bato batarengejye imwaka 18 y’amavuka. Iyi nama yo kwigira hamwe uburyo bashobora gukora ibikorwa rusange ndetse no gushakira umuti ikibazo cy’iri shakwa yabereye ku biro bikuru bya posita ya Minembwe.
Ibi biganiro bikaba byahujye bamwe mu makuru b’imihana itandukanye yo mukarere ka Minembwe, abayobozi ba leta bakorera mu Minembwe, abayobozi b’amatorero atandukanye ndetse n’abakuru b’amashirahamwe atandukanye akorera mu Minembwe. Umukuru wa posita nkuru ya Minembwe, Mukiza Gadi yavuzeko muri iyi nama batoye mo itsinda ry’abantu batandukanye kugirango bazagende guhugura abaturage b’imihana itandukanye hose mukarere ndetse no mu matorero kugirango abantu birinde kongera gukora ama makosa yo gushaka/gushakwa bari munsi y’imyaka 18 y’amavuka.
Bimwe mubyo abantu basabwa kwirinda kandi bituma bakora aya makosa yo gushaka/gushakwa bakiri bato, birimo KUBOMBORA. Uku kubombora cane cane kwagiye gukorerwa abana bakiri bato aho bagiye babeshwa na bakuru babo ndetse na bagenzi babo hanyuma ugasanga bije kugira mo ingaruka zo gutandukana kw’abashakanye bakiri bato nyuma yo kutumvikana.
Biremezwe ko mugihe aba bombi babombotse mw’ijoro hari ingaruka ninshi zagiye zigaragara. Zimwe muri izi ngaruka zirimo: guhura n’umuhungu w’ingeso mbi ndetse n’abashobora kuba bafite indwara nka sida.