Ishirahamwe UGEAFI ryashikirije abaturage ba Bibogobogo inzu yo kubyariramo…

1
228

BIBOGOBOGO, SUD-KIVU:- Ku minsi 09/05/2020, ishirahamwe UGEAFI, bichiye mw’ishamyi ryayo ry’ubuvuzi bashize ahagaragara inyubako zo kubyariramo mukarere ka Bibogobogo; iyi nyubako ikaba yubatswe mu buryo bwa kijambere.

Abayobozi batandukanye baka karere, harimwo umukuru w’iposita nkuru ya Bibogobogo, Gasita Mitterrand bashoboye kwitabira ibirori byateguwe n’iri shirahamwe UGEAFI kugira ngo ribashe gushikiriza abaturage ba Bibogobogo iyi nyubako, izafasha abagore baka karere kubyariramo; dore ko bivugwa yuko iki cari ikibazo gikomeye  kubera ko abagore mu kuja kubyara bafataga ingendo ziruhije kugira ngo bajanwe i Baraka kubyarirayo.

Abaturage bitabiriye uyu muhango bari benshi…
Abaganga bakorera kuri ibi bitaro bashikira inzu yatanzwe n’ishirahamwe UGEAFI…
Umuyobozi wa UGEAFI, mu Bibogobogo ashikiriza abaturage inyubako yatanzwe n’ishirahamwe yaserukiye…

Iyi akaba ari nayo mpanvu abaturage ba Bibogobogo bashimiye byimazeyo ishirahamwe UGEAFI kuba ryarabatekereje, maze rikabubakira iyi nzu ya kijambere ibegereye yo kubyariramo; ibi bikaba bigiye kworohera aba babyeyi aho batazongera kwerekeza i Baraka kugira ngo baje kubyarira yo.

Imurenge.com yaganiriye n’umuyobozi wa UGEAFI mu karere ka Bibogobogo, Ruhimbya Sebasaza Isaac, maze atubwira ko ishirahamwe bakorera rigiye gukora ibishoboka byose kugira ngo rikorane n’abaturage kugira ngo babashe gufata neza iyi nyubako yo kubyariramo, kuko ari ingirakamaro ku baturage batuye muri aka karere.

Isaac Ruhimbya aganira n’urubuga http://www.imurenge.com ku murongo wa telephone yagize ati:

 

Twibutse yuko ishirahamwe UGEAFI ryari risanzwe rifite ibitaro muraka karere ariko ibi bitaro nta nzu yo kubyariramo byari bifite; ibi ngo akaba aribyo byatumye irishirahamwe ryubaka iyi nzu. Abaturage ba Bibogobogo bakaba bashimiye iri shirahamwe byimaze yo.

 

1 COMMENT

  1. BRAVO k’ubuyobozi bwa UGEAFI . Nibyiza cyane gufasha abaturage ba BIBOGOBOGO kubona inyubako ya Maternité. Ndibuka ko icyifuzo cya cy’ivuriro ndetse na Antenne ya UGEAFI mu Bibogobobo , twagisabye mu nama ya UGEAFI mu Minembwe yabereye kuri Minembwe mu mwaka wa2004 ( Ensemblée Générale). Ni byiza cyane UGEAFI, abaturage ba Bibogobogo muzafate ikigikorwa nkigifite agaciro gakomeye, bizatera UGEAFI umwete wo kubatekerereza ibindi bikorwa byiterambere.

    Asanti kbs!

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here