
BUKAVU, CONGO – Mw’itangazo ryagenewe abanditsi n’abanyamakuru ryo kuri aka kazirimwe ku minsi 6/11/2017, ishaka FRF(Forces Républicaines Fédéralistes), ryatangajeko ryamaganiye kure ibikorwa bigayitse bya Abas Kayonga.
Iri shaka rivugako ibikorwa Kayonga aherutse gukora ari ibikorwa bisebya cane ishaka aturukamo.
Ishaka FRF kandi rivuga ko ibikorwa bigayitse bya Abas ari ibyo yakoze ku giti ce kandi ko ntaho bihuriye n’ishaka rye ndetse no ku bwoko bwe bw’Abanyamulenge nk’uko umunyamabanga wa FRF bwana Levis RUKEMA Makangura akomeza abivuga.
Ishaka rya FRF rishigikiye ubutegetsi buriho muri Congo,rivugako rishigikiye guverineri w’intara ya kivu ku byemezo byafatiwe Abas Kayonga .Ubuyobozi bwiri shaka kandi buvugako Abas nta mpamvu nimwe yarafite ituma y’igomeka ku butegetsi no guhangana nabwo.
Ku munsi wiyinga mu masaha y’igicuku nibwo ingabo za leta zahanganaga n’ingabo zishinzwe kurinda Abas umuyobozi wishamyi rya leta rishinzwe kurwanya magendu yamabuye yagaciro wahagaritswe ku mirimo ye mw’iyinga rishize, imirwano yamaze amasaha 5 ndetse ikanahitana ubuzima bw’abantu bagera kuri 6.
Abas yaje kwirubura mu maboko y’ingabo za ONU nazo zimushikiriza ubutegetsi, kugeza ubu urukiko rwa gisirikare rw’atangiye kumuburanisha hamwe n’ingabo zari ku ruhande rwe.