Iterero rya 5e CELPA ryatoye ubuyobozi busha bushinzwe amajambere…

0
134

Ku minsi 7/12/2017, itorero rya 5e CELPA muri Republika Iharanira Demokrasi ya Congo biciye mw’ishamyi rishinzwe amajyambere, Action Chrétienne Pour l’aide et le Développement (ACAD) ryatoye ubuyobozi busha bushinzwe amajambere.  Munama nkuru, Assemblée Générale batoye ubuyobozi busha nyuma y’amatora ya représentant légal wiri itorero, Rev. Prof Abekyamwale ukomoka mukarere ka Itombwe (Tulambo).

Tubibutse ko muri aya amatora yabaye, ubu buyobozi bwize ku ibikorwa by’iterambere rireba uburezi, ubuvuzi, ndetse n’indi imirimo yose ijanye no kurengera ikiremwa muntu mw’itorero rya5e CELPA.

Rev. Harera Sebikabu Joseph watorewe kuyobora 5e CELPA…

Mu amatora, hatowe abantu bakurikira:

  1. Rev. Harera Sebikabu Joseph niwe watowe kuba Perezida wa administration (Président du Conseil d’administration). Rev. Harera Sebikabu akomoka mukarere k’imisozi miremire ya Minembwe,  akaba ariwe mwungeri w’itorero ry’Ilundu ndetse akaba n’umuyobozi wa Institut ilundu.
  2. Mme Asha Okele yabaye icegera ca Rev. Harera Sebikabu (Vice-Présidente du Conseil d’administration), akomoka i Kinshasa (umurwa mukuru w’igihugu ca Congo.
  3. Rev. Kawaya Rajabu François yatowe kuba umwanditsi mukuru (Secrétaire Exécutif) mbese niwe ushinzwe imirimo ya buri munsi, akomoka muntara ya Maniema.
  4. Dr. Isokelo Munyuku niwe ushinzwe kugezura ibikorwa by’amajambere (Chargé de Programme) akomoka muntara ya Kamituga.
  5. Mme Alice Budza niwe watowe kuba umubitsi mukuru (Chargé d’Administration et Finance) akomoka muntara ya Kisangani.

Tubibutse ko iri torero rya 5e CELPA ryatangije ibikorwa byo gufasha abatishoboye ndetse n’abahura n’ibibazo byo guhohoterwa. Ishamyi ACAD (Action Chrétienne Pour l’aide et le Développement), rikorera muri 5e CELPA akaba ariryo ryahawe izi inshingano zo gukora ibi bikorwa by’iterambere.

Tubibutse ko aya matora y’ubuyobozi busha bwa 5e CELPA, Rev Harera Sebikabu Joseph abaye umuyobozi wa gatatu mw’itorero k’urwego rw’igihugu ukomoka mukarere k’imisozi miremire ya Minembwe.

Muminsi ishize hariho abandi bayobozi batorewe kuyobora amatorero k’urwego rw’igihugu.

  1. Rev. Rusingizwa Bitebetebe muri Méthodiste.
  2. Rev Budigigi Byondo muri Méthodiste.
  3. Rev Harera Sebikabu Joseph watowe muri 5e CELPA.

Imurenge.com, Twifurije abayobozi bacu imigisha mu inshingano nsha bahawe zo kuyobora itorero ndetse n’igihugu. Imana izabibafashemo…

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here