MINEMBWE, CONGO – Ejo nakazirimwe ku minsi 30/07/2018 nibwo itsinda ry’abaganga kuva mu Rwanda, imvukire zo mu Minembwe, bageze mu Minembwe mu gikorwa co kuvura abarwayi b’indwara zitandukanye. Iki ni igikorwa ngaruka mwaka bagiye gutangira kandi kizaja kimara iyinga rimwe bagahita basubira mu Rwanda dore kuko ari naho basanzwe bakorera utuzi dusanzwe tw’ubuvuzi.

Ibitaro bikuru bya Minembwe bikomeje gutanga ubuvuzi bwiza ku baturage baho mu Minembwe kubw’umwihariko babinyujije mu batera nkunga babo, cane cane itorero rya Zion Temple riyobowe na Dr. Apotre Paul Gitwaza kuva mu Rwanda, Kigali.

Mu minsi irindwi yose bazamara mu Minembwe, uhereye none nakabiri ku minsi 31/7/2018, ibi bitaro bya Minembwe bizatangira gutanga ubuvuzi ku buntu ku barwayi bose bazabagana ukuye ama fishi (Ikaratasi y’isuzumwa) yo kwa muganga n’isuzuma ryabo nibyo bazishura gusa. Iyi fishi buri murwayi azoza atanga ibihumbi bi tatu by’amakongomani, naho labo (Ibipimo) bazoza batanga amafaranga make nkuko bazo bamanurira igicyiro ku mafaranga bari basanzwe batanga.
Dr. Robert Ruhayisha yatubwiye ko bazovura buri bwoko bwose bw’indwara kandi akaba yasabye abaturage bose bo mu Minembwe kwitabira ubwo buvuzi kugirango babafashe muri iyi minsi mike bitanze mo kubwo gufasha aba baturage, doreko ariyo ntego yabazanye mukarere kabo nkuko ariko abivuga.