John McEntee, wari umujanama wa Perezida Trump yirukanwe mukazi asohorwa ku mbaraga muri White House…

0
140

WASHINGTON, DC – Nkuko byagiye byemezwa na benshi mu bayobozi ba Leta Zunze ubumwe za Amerika, bamwe mu bayoboke ba Perezida Trump bagiye bakurwa mukazi nta mpamvu ibigaragaza. Ibi bikaba bigenda bisubirwa ho na benshi aho bakomeza kugaruka kukibazo gishaka kwemeza yuko Perezida Trump yoba akoresha igitugu mu kuyobora iki gihugu.

John McEntee ubwo yari akimara kwirukanwa mu kazi ke…

Nyuma y’irukanwa rya John McEntee, Sarah Sanders, umuvugizi b’ibiro bya White House imbere y’abanditsi n’abanyamakuru yanze kugira ico atangaza bitewe n’impamvu z’umutekano we ndetse n’uw’akazi ke ashinzwe.

Bimwe mu binyamakuru biravuga yuko John yirukanwe kuva nakazirimwe, ariko bikaza kumenyekana ubwo yari kuzinga utwe mu biro bya White House. John McEntee yatangiye aka kazi kuva aho yatangiye kwamamaza Perezida Trump k’umwanya w’umukuru w’igihugu uwbo Prezida Trump y’iyamamarizaga uyu mwanya aho yari ahanganye na Hillary Clinton, umugore w’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bill Clinton.

Biravugwa kandi ko John yasohowe muri White House afite amakaratasi mu ntoki kuko atari yemerewe gusohokana ikintu ico arico cose kuko atari yemerewe kugira ikindi kintu atora mu biro bye.

Umwe mu bakozi bo mu Biro bya Perezida Trump abanditsi n’abanyamakuru ko impamvu zatumye John yirukanwa zitashizwe ku mugaragaro bitewe n’impamvu z’umutekano w’akazi ke bityo yanga kugira ikindi yongera mu magambo ye.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here