
MINEMBWE, FIZI-Ivile ya Minembwe iratanga icezere c’ejo hazaza, ibi byemezwa na benshi hagendewe k’umuvuduko w’iterambere rikomeje kugararira umuhisi n’umugenzi. Ntawashidikanya kuvuga ko byari inzozi kuri benshi, ariko kur’ubu zatangiye kuba impamo.
Ibikorwa by’iterambere mu Minembwe bikomeje kwaguka mu mashamyi yose. Ishamyi rya serivisi z’amahoteli ryo rimaze gushinga imizi nubgo imbogamizi rya hato na hato zitabura.
Imurenge News Agency (INA) yagendereye bamwe mubakora ubucuruzi bga serivisi z’amahoteli mu Minembwe maze batubgira zimwe mu mbogamizi bahura nazo za buri munsi.
Umuco wa Kinyamulenge, n’imwe mu mbogamizi abakozi b’amahoteli bahura nayo. Ubgo twaganiraga n’umuyobozi wa MB Guest house, Bwana Clovis Munyakazi, avuga ko hari abagifata abagenzi barara mu mahoteli nk’abashizi b’isoni, k’uburyo hari abagana izo serivisi bihishe. Mu zindi mbogamizi bahura nazo, harimo; amazi n’amashanyarazi.

Ibeyi ry’igihumba kw’ijoro rimwe ntago riri hejuru cane kubera ko ushobora no kukibona ku madorali 10 gusa, ndetse k’umuntu umara iminsi akaba ya gabanyirizwa.


Ushobora gukurikirana k’uburambuye ikiganiro Munyakazi Clovis yagiranye na INA.
Mu mafoto ushobora kureba amwe mu mahoteli abarizwa mu Minembwe


Turabibutsa ko ibi bikorwa by’iterambere bikomeje kugenda bigera mu Minembwe nyuma yaho habonekeye imiyoborere myiza, ishira imbere ifatwa ry’ibyemezo bihuriweho n’amako yose aturiye kariya karere.
Imana ishimwe kbs kwikomeje kwagura iterambere iwacu