Lwiko na Kilembwe mu maboko ya Mai Mai…

0
209

FIZI, CONGO – Kuva k’umunsi w’Iposho nibgo humvikanye imirwano ikaze yahuje ingabo za Gen William Amuri Yakutumba na FARDC i Kilembwe. Kugeza ubu ibyangiritse ntibiramenyekana byose ariko Mai Mai Yakutumba kur’ubu yigaruriye akarere ka Lwiko na Kilembwe.

Amakuru agera kuri Imurenge News Agency (INA) yemeza ko inka zose zari Igihundwe, Penemende, Lwiko, Mayindombe zose zahunze zimwe zikaba zahurutse Inyamiseke.

Amakuru dukesha abungeri avuga ko izindi nka zanyagiwe kwa Kagembe, abungeri bari bazishoreye ntibaramenya irengero. Abungeri bavuga ko bahuye n’abantu bitwaje imbunda bakabitanga.

Ingabo za FARDC zakuwe mu birindiro byazo k’uburyo bugaragara kur’ubgo zikaba zikambitse Mayindombe.

Mu mezi yashize nibgo kandi ingabo za Mai Mai zari zagabishije gufata ivile ya Uvira maze zikubitwa incuro n’ingabo z’igihugu. Ibigaragara nuko Mai Mai yongeye kwisuganya gusa amaherezo yabyo aracateye urujijo.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here