KAMPALA, UGANDA – Ku minsi 5/12/2017 ubuyobozi bwa M23 bwasohoye urandiko rwamagana ibyatangajwe n’ishirahamwe riharanira ikiremwa muntu, Human Right Watch.
K’umunsi w’ejo nakazirimwe, ku minsi 4/12/2017 Human Right Watch yasohoye urwandiko ruvuga ko Perezida Kabila yahaye abasirikare ba M23 imbunda kugira ngo barwanye abigargambyaga bamagana ubutegetsi bwe.
Ibi byose ubuyobozi bwa M23 bwazindutse bubihakana buvuye inyuma ko nta musirikare wabo n’umwe ushobora gukora ibyo bintu.
Mu rwandiko rwagenewe abanyamakuru rwageze uyu munsi kuri Imurenge.com, ubuyobozi bwa M23, buragira buti”
Ico dusubiza Human Right Watch k’urwandiko rwabo basohoye muri uku kwezi kwa 12, umwaka wa 2017. M23 yasomye ibyavuzwe na Human Right Watch, ariko reka tuvuge ibi bikurikira kugira ngo Human Right Watch isobanukirwe neza:
1. Dukurikije umukono w’amasezerano twahanye na leta ya Congo mumuji wa Nairobi, ku minsi 12/12/2013, leta ya Congo ntabwo yakurikije aya amasezerano. Let aya Congo ntanakimwe yakurikije mubyo twasezeranye. Twibutse neza m’umwaka wa 2014 abasirikare 186 ba M23 basabwe kuva mw’ikambi ya gisirikare ya Bihanga baja mu ikambi ya Kamina na Kitona, ibi byose leta ya Congo irashobora gusobanura icakurikiye ho.
2. Kongera kugarura abasirikare bacu byatangiye mukwezi kwa 12, 2016 nyuma yaho abantu benshi batangiriye kwamagana ubutegetsi bwa Kabila ndetse na nyuma yaho kwa General Sulitani Makenga agarukiye mugihugu kugira ngo atabare abaturage. Bakomeje kohereza (kuzana) abahoze ari abasirikare ba M23 ku minsi 12/09/2017 yuma y’inama yabereye i Goma ku minsi 19/10/2017, bakurikije ibyavuye munama yari yabereye mumuji wa Addis Ababa ku minsi 18/10/2017. Ibi byose byatewe nuko leta ya Congo itakurikije ibyavuye mu amasezerano yabereye i Nairobi.
3. Abasirikare bacu dufite ni abasanzwe, bari mu makambi atandukanye aho bari barasabye uburaro. Aha twavuga ikambi Bihanga iri muri Uganda ndetse n’ikambi ya Kibungo iri mu rwanda.
4. Abasirikare bacu twakira bava mu imiryango itandukanye. Aba bose baza bava hirya no hino mugihugu aho izana umututsi rigwanywa.
5. Kuba rero leta ya Congo itarakurikije amasezerano twahanye, byadusabye ko twongera guhamagaza ingabo zacu zose aho ziri kandi ibi ni ibintu bizwi na buri wese.
Nyuma yaho M23 yasohoreye uru uwandiko. M23 yabwiye Human Right Watch ko badashigikiye na gato ibyo leta ya Congo ndetse ko badateze no gushima ibikorwa byayo.
11. Turahakana ibyo Human Right Watch irega M23. Twebwe nka M23 dukurikiza inshingano zacu; ntidushobora kubazwa ibya leta ya Congo. ibyo tubazwa ni ibya CNDP cangwe RCD kuko iki gisirikare ca M23 ariho gikomoka. Leta ya Congo niyo igoma kubazwa ibyo Human Right Watch itubeshera. – M23 –
Soma Urwandiko Rwa M23: