Maimai Kihebe warusanzwe akora ibikorwa by’ubunyamanswa mu misozi ya Mulenge na Lemera yirubuye muri leta

0
126

KIGOMA,SUD-KIVU: Mu gihe hashize iminsi mikeya gusa ingabo za leta ya Congo zitangiye guhiga bukware imitwe yose yitwaje ibirwanisho muri kivu yamajepfo,umusaruro ugenda ugaragara hirya no hino mu bice bigize intara ya kivu yamajepfo ,imwe mu ntara zibarizwamo imitwe myinshi ihungabanya umutekano w’igihugu igizwe nabanyecongo ndetse nindi mitwe iva mu bihugu bituranye na Congo.

Kuri aka gatatu ku minsi 21/2/2019, maimai KIHEBE usanzwe akora ubugizi bwa nabi mu misozi ya Mulenge na Lemera muri gurupema ya Kigoma ,sheferi yabapfurero, yirubuye mu ngabo za leta ya Congo Fardc, arikumwe n’ingabo ze zigera kuri 7 hamwe nintwaro zibiri zo mu bwoko bwa AK47.

Iki gikorwa cabaye mu masaha ya mugitondo imbere yabayobozi ba leta nka adiminisitirateri wa tiritwari ya Uvira ndetse na comanda wungirije wa regima ya gisirikare ikorera Uvira, umukuru wumuhana wa Sange ndetse nabayobozi batandukanye nkaba notabure.

Sosiyete sivile ikorera muri kano gace ,irahamagarira abandi barwanyi bari mu mashamba gukurikiza urugero rwabandi bakava mu gihuru bakaza gufatikanya n’abandi kubaka nogushakira umutekano igihugu ndetse niterambere rirambye aho kuguma gutakaza umwanya wabo mu bihuru .

Amakuru dukesha umuvugizi wa sosiyete sivile ya Uvira bwana André BYADUNIA MASHAKA avugako aba barwanyi birubuye uyu munsi bafite uburenganzira bwo  guhitamo gukomeza imirimo ya gisikare mu ngabo z’igihugu cyangwa bagakomereza mu buzima busanzwe ndetse bakaba babafasha kwiga imyuga itandukanye

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here