Menya byinshi by’ingirakamaro bikubiye mu gitabo “IBIHE BYO GUSENGA”, canditswe na Sebaganwa…

0
193

INCAMAKE Y’IBIRI MU IGITABO “IBIHE BYO GUSENGA”

Hari  igitabo gishya giherutse gusohoka cyitwa “IBIHE BYO GUSENGA”. Umwanditsi wacyo John Sebaganwa (Munyampirwa), yanditse inkuru nyinshi ku buzima (santé) n’Amateka y’Imurenge ku rubuga www.imurenge.com “yagarutse mu mwuka” yandika no kubyerekeye gusenga. Umunyamakuru w’imurenge.com, yaganiriye nawe amubwira ibiri muri iki gitabo mu ncamake.

John Sebaganwa wanditse iki gitabo “Ibihe Byo Gusenga”…

Imurenge.com: Igitekerezo cyo kwandika iki gitabo cyatangiye gite?

John Sebaganwa: Sinakwibuka uko cyatangiye, ahubwo numva ari umugambi n’impano y’Imana muri njye. Kuva nkiri muto nakundaga gusoma,nkura nsoma ibitabo bitandukanye. Gukunda gusoma ngira ngo hari icyo bipfana no kwandika, ubanza ari uko ibyo kwandika nabyo byaje.

Imurenge.com:  Watangiye kwandika ryari?

John  Sebaganwa: Natangiye kwandika muri za 2003/2004. Nandikaga inkuru zitandukanye mu kinyamakuru cyitwaga  Hossana” cya Authentic Word Ministries/ Zion Temple.

Imurenge.com: Hanyuma?

John Sebaganwa:  Nakomeje nandika ku nkuru zitandukanye zanyuze kuri uru rubuga zivuga ku  “Amateka y’Imurenge” no ku buzima ( Santé). Nashimishijwe cyane  n’uko inkuru zimwe numvaga ko niyandikiye bisanzwe, zashyizwe mu gitabo kivuga ku “Amateka y’Itorero  i Mulenge” cyanditswe na Mukiza Charles na Kamandwa Faustin bityo zigera ku bantu benshi.

Imurenge.com: Mu ncamake,  iki gitabo uherutse kwandika harimo iki ?

John Sebaganwa: Harimo ibintu byinshi kandi byiza cyane nabashije kumenya mu bihe cyo gusenga.  Muri make, harimo ibyo kuboneka imbere y’Imana buri munsi, n’ihame rijyanye nabyo riteye ritya: “Iyo usenze none , bigutera inyota yo gusenga n’ejo. Utasenga, ugatera intambwe isubira inyuma n’ejo ntusenge”. Bivuga ko kudasenga ntibyongera inyota yo gusenga, ngo ejo uzasenge cyane kubera ko none utasenze, ahubwo bituma ugenda ikinyumanyuma mu buryo bwo mu umwuka.

Imurenge.com:  Ibindi?

John Sebaganwa: Harimo gusenga wiyirije ubusa, gusengera icyo Imana yakuvuzeho, gusenya ikintu kibi cyendaga kukubaho no gusengesha umwuka (gusenga   mu ndimi (kuri  lugha). Kubyerekeye iki cya nyuma, ngo iyo dusenga mu ndimi, tuba dusengera “ibintu tutazi”, kandi Satani ntashobora kumva ibyo turi gusengera ngo abashe kubirwanya nk’uko yarwanya ibyo yumva dusengesha ubwenge (amagambo asanzwe, yumvikana).

Imurenge.com: Icyo uvuze cyitwa “ikintu kibi cyendaga kukubaho”, ukibwirwa n’ iki se ko hari ubwo biza bitunguranye?

John Sebaganwa: Hari ubwo tubibwirwa n’Imana. Mbese igisubizo cy’iki kibazo, kiri mu gice kivuga uburyo Imana ivugamo kiri muri iki gitabo.

Imurenge.com: N’ ibyo byonyine biri mu gitabo  se?

John Sebaganwa: Oya, harimo n’ibindi byinshi ntarondora byose hano. Harimo ibyo gusabira umuryango wawe umugisha,  gusengera abababaye,  gusengera igihugu n’ubwami bw’Imana , mbese icyo twita “guhagarara mu cyuho”. Harimo n’ikindi gice kivuga ku byerekeye isano iri hagati y’Abatambyi bo mu Isezerano rya Kera natwe Abatambyi bo mu Isezerano Rishya.

Imurenge.com: Natwe se burya   turi Abatambyi?

John Sebaganwa Yego, cyane!

Imurenge. com: Gute?

John  Sebaganwa:  Nabyo byanditse muri iki  gitabo…

Imurenge: com: Icya nyuma wavuga?

John Sebaganwa: Igice kibanziriza icya nyuma cy’iki gitabo kivuga kubyerekeye ukuntu inzira z’Imana zitandukanye n’izacu. Mbese kurya usengera ikintu, Imana ikagisubiza mu buryo utatekerezaga. Harimo ingero zo muri Bibiliya. Igice cya nyuma, kivuga ko  Imana yumva amasengesho, igihe cy’Imana, ibyo kuyikurira ubwatsi, uko ibisubizo bimwe tuzabisanga mu ijuru no gusezera ku bihe byiza byo gusenga.

Imurengenge.com: Gusezera?

John Sebaganwa: Yego nyine!  Hari ababisezeye, natwe igihe nikigera tuzabisezera. Icyo bisobanuye  nabyo biri muri iki gitabo.

Imurenge.com: Uwakwifuza kukigura  yagisanga hehe?

John Sebaganwa: Yagisanga kuri  Zion Temple/Gatenga no mu giterane.

Africa Haguruka” aho  kiri kubera muri ETO/ Kicukiro.Mu minsi iri mbere gishobora kuzaba kiri no kuri libraries  y’INKURUNZIZA NA ADEPR mu mujyi wa Kigali .  Na none uwagishaka  yanyandikira  kuri email ikurikira: mahirwe74@gmail.com cyangwa

Telephone (WhatsApp): 0787485830/ 0786018684

Imurenge.com:  Iki gitabo kigura amafaranga angahe?

John Sebaganwa:   3000 Frw (Gusa!) kugira ngo kizagere ku bantu benshi.

Imurenge.com: Warakoze cyane kwandika iki gitabo!

John Sebaganwa: Urakoze nawe!  Imana yambashishije ishimwe! kandi icyubahiro kibe icyayo none n’ iteka ryose, Amen!

– Umwanditsi w’Imurenge.com –

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here