Minembwe: Général Muhima Dieudonné niwe muyobozi musha wa FARDC…

0
140

MINEMBWE, SUD-KIVU:- Agiye kuyobora ingabo za leta (FARDC) ziri mukarere ka Minembwe bakunze kwita 12ème brigade de la réaction rapide, Général Muhima Dieu donné atsimbuye kuri uyu mwanya mugenzi we, Général Tonny Mwangala.

Umuhango wo guhanahana ububasha hagati y’aba bayobozi babiri b’ingabo wabareye ku Kiziba, hafi n’ikibuga c’indege, ibi bikaba byatewe nuko abashitsi batari bafite gutinda. Ibi birori byayobowe na Général  Bolingo ushinzwe opération n’iperereza mubiro bikuru by’ingabo za leta zikorera muntara ya Kivu y’amaj’epfo.

Mu kiganiro yakoranye n’urubuga http://www.imurenge.com, Général Bolingo yavuzeko ijambo nyamukuru ari gusaba abaturage n’abayobozi baka karere gukorana neza n’uyu muyobozi kugira ngo bagarure umutekano w’akarere kandi ko basabwa kumwira. Yongeye kubwira abaturage ko leta yagiriye icizere uyu muyobozi ari nayo mpanvu hakozwe izi mpinduka.

Géréral Bolingo ubwo yarangiza ga uyu muhango yavuzeko yabwiwe amakuru yuko mu Minembwe hamaze kuboneka agahengwe k’amahoro, kubw’iyo mpamvu, yavuzeko yategetse umuyobozi musha w’ingabo gukomerezaho kugira ngo amahoro arusheho kuboneka.

Yongeyeho ko Général Muhima Dieu Donné azwiho ubutwari ngo ninayo mpamvu abayobozi bingabo bahisemo kumutuma mur’aka karere. Uyu muyobozi yasobanuye ko Général Tonny watsimbuwe kuri uyu mwanya agiye  kuba ushinzwe Logistique mubiro bikuru by’ingabo muntara ya Kivu y’amaj’epfo.

Twibutse ko mugihe cose Général Tonny yari amaze mu Minembwe ingabo ayoboye zagiye zitungwa agatoki mu kudakumira umwanzi ndetse no kwifatanya nawe mu kurenganya abaturage no kutarengera amatungo. Aha akenshi abaturage bagiye bavuga ko inka zagiye zinyagirwa mu maso y’ingabo za leta ndetse n’abantu benshi bagiye baterwa kandi ingabo za leta ariko ngo ntizigaragaze ubushake bwo gutabara.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here