MINEMBWE, SUD-KIVU – Bamwe mu bayobozi b’imitwe bayoboye imitwe yabitwaje intwaro bakorera mukarere k’imisozi mire mire baganiriye n’abayobozi gakondo ndetse banemera kugira uruhare mu kugarura amahoro muturere, mukwitabira ibiganiro biteganyijwe gukoreshwa n’abaserukira amako yose (les chefs coutumiers).
Abayobozi b’iyi mitwe yitwaje intwaro ikorere mukarere k’Itombwe, n’Irurenge bashikirije ibi mu mibonano bagiranye na bamwe mu bayobozi gakondo bo mu Minembwe ubwo bakoraga ingendo murutwo ducye twa Mwenga ndetse na Fizi.
Nkuko tubikesha n’umwe mu babaye muri iyi mishikirano, bwana shefu Bikino aramenyeshako yari murwego rw’abayobozi gakondo bateranye ejo ku minsi 08/10/2018 kubwo guhuza impande zose. Shefu Bikino yavuze ko bari kubonana n’abayobozi b’iyi mitwe yitwaje imbunda kugira ngo hategurwe indi nama idasanzwe yo gushakisha amahoro; iyi nama izohuza amoko yose atuye aka karere k’imisozi mire mire.