Minembwe: Inzara ni kimwe mu bibazo bigoye abaturage bo mu muhana wa Mishasho…

0
78

MINEMBWE, SUD-KIVU:- Kubura ibyo kurya no kubura aho barara ni bimwe mu bibazo bikomeje kugora zimwe mu mpunzi ndetse n’abaturage batuye mu muhana wa Mishasho, Minembwe.

Uyu munsi, Nagatanu, iminsi 15/05/2020, urubuga http://www.imurenge.com rwasuye umwe mu mihana (Mishasho), ubarizwa mo impunzi kuva mu mihana itandukanye yo mukarere ka Minembwe. Tukimara kugera muri uyu muhana, twaganiriye na bamwe mu baturage bahungiye muri uyu muhana, maze bavuga yuko kugeza kuri none bagikomeje kugira ikibazo c’inzara kuko nta mugira neza n’umwe wari wabafasha.

Aba baturage bavuga yuko kugeza ubu ikibazo cy’inzara ari kimwe mu bibazo bikomeje kubagora kuko badafite imirima ndetse n’amasambu bakura mo ibyo kurya. Aba baturage bakaba basaba abagira neza cangwe buri wese wogira ubushobozi kubatera inkunga kugira ngo bashobore kubona ico bagaburira abana babo ndetse nabo ubwabo. Bakomeza bavuga yuko ikindi kibazo kibugarije ari kubura aho barara kuko ngo benshi muri bo badafite aho barara kubera kubura ubushobozi bwo kubaka amazu, dore ko baje basize ayabo kugira ngo bakize ubuzima bwabo.

Ikindi kibazo aba baturage bafite ngo n’ikibazo co kubura ubuvuzi kuko ngo usanga bibagora mugihe barwajije umuntu, kubona imiti ndetse n’abaganga bamuvura kuba ari bake, bityo ngo ugasanga abarwayi mugihe babaye benshi, badashobora kubona imiti ibavura bose. Aba baturage bavuga yuko ibi byose biterwa nuko baje bahunze intemba, baza basanga abandi baturage nabo batishoboye, ariko ko nyamara bakomeje gushimira aba baturage kuba barabahaye icumbi muri ibi bihe bigoye by’intambara.

Tukimara kuganira n’aba baturage, twaganiriye n’umuyobozi w’ibitaro bibarizwa muri uyu muhana, Amoni Bahanda, maze adutangariza ko kugeza ubu we n’abo bakora kuri ibi bitaro bibagora kuvura izi mpunzi nkuko ngo ngo izi mpunzi zidafite ubushobozi bubemerera kwishura imiti ibi bitaro bitanga ku barwayi. Yadutangarije yuko mu minsi ishize babonye ubufasha kuva mu ishirahamwe ry’abagiraneza (AAP). Muganga Bahanda avuga ko iri shirahamwe ryavuraga abana bavutse kugeza kumyaka itanu, ndetse n’abagore bakuriwe. Bahanda akaba avuga yuko irishirahamwe ngo nubwo ryavuraga abana n’abagore bakuriwe, ngo ntiryigeze ryita ku bandi bantu ari nacyo kibazo bafite.

Bahanda akaba yasabye abagira neza ndetse n’undi wese wogira ubushobozi kugira ico abafashije kugira ngo bashobore kwita ku buzima bw’izi mpunzi. Pasiteri Mberwa Mathias, umwe muri aba baturage akaba nawe yaboneye ho umwanya wo gusaba abagiraneza kubafasha, akaba yavuze yuko babayeho mu buzima bubi ndetse ko n’ubu bageze mugihe c’ihinga ariko ko ari nta bushobozi bafite kandi ari nta mbuto bafite.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here