MINEMBWE, SUD KIVU:- Ku gicamunsi ca nanone, n’Agatatu ku minsi 15/04/2020, imvura idasanzwe yaguye mu karere k’ imisozi miremire ya Minembwe maze ihitana umuntu umwe n’ibintu bitaramenyekana neza birangirika.
Iyi mvura idasanzwe ikaba yari ivanze n’umuyahaga mwinshi, amakuru agera kuri imurenge.com nuko umudamu umwe wo mumuhana wo ku Kiziba yapfuye akubiswe n’inkuba ubwo iyi mvura yagwaga. Aya makuru akaba yaje kwemezwa n’umuyobozi wa Komini Minembwe. bwana Nzabinesha Gad, ubwo yavuganaga n’umunyamakuru wacu, maze aza kwongeraho ko hashobora kuba hari n’ibindi bintu byinshi bishobora kuba byangiritse gusa ntibarabiharura byose.
Mu karere k’imisozi miremire ya Minembwe imvura ikaba yaraguye cane mur’aya mezi ashize, yangiza imirima myinshi y’abaturage ndetse n’inzuzi ziruzura abantu babura uburyo bwo kwambuka kubera kubura inzira.
Ubuyozobozi bwa Komini Minembwe bukaba ntaco bufasha abakomeje gutezwa ibibazo n’imihindagurikire y’igihe bitewe nuko iyi Komini batarayihangura ku mugaragaro ngo itangire gutoza ifaranga cangwase ngo igenerwe imisanzu na leta.