MINEMBWE, SUD-KIVU – Uyu munsi n’agatanu ku minsi 30/11/2018 urubyiruko rwo mu Minembwe rwishize hamwe mu kwiga ku kibazo cy’itezambere ry’akarere ka Minembwe. Aba basore bakoze igikorwa co gusana ibarabara rihuza umuhana wa Madegu no ku Kiziba.

Mu bitabiriye uyu muhango harimo abasore ndetse n’inkumi kuva muri iyi mihana yombi. Iki gikorwa catangiye kugihe c’amasaha umunani ya kumanywa aho buri wese yaje yitwaje igikoresho (ibi pahwa ndetse n’amasuka) ari nabwo basiburaga imwe mu miferegi itwaramazi yari imaze gusiba.
Nyuma yo kubona aya mazi y’imvura asiba iyi miferegi biravugwa yuko ngo byateye nuko uru rubyiruko kwicara hamwe biga k’uburyo bwo gukemura iki kibazo; usibye iyi miferegi kuzura aba basore bavuga yuko aya mazi yatemberaga mwibarabara bigatuma habamo imikuku myinshi.

Kubwa Ir. Ngirabakunzi Patrick, ukuriye uru rubyiruko yavuzeko aba basore bose bishize hamwe mu guhangana n’ibibazo bigoye akarere ka Minembwe. Ibi ngo nibyo byatumye bigira inama yo gutangirira kw’ibarabara kuko ariho abantu banyura. Ngirabakunzi yakomeje avugako basanze ibarabara riri mu mbogamizi zishobora gutuma batagera kw’iterambere mukarere hose arinayo mpanvu yatumye bibwira gusana iri barabara.
Benshi muri bano basore bagizwe ahanini n’abize amashuri atandukanye, aha turashobora kuvuga abigiye imyibakire (ingénieurs), ubuhinzi, abaganga, ndetse n’abandi bakiri mu masomo yisumbuye.
Ir. Ngirabakunzi ahamagirira imvukire z’akarere ka Minembwe ndetse na buri wese uhifuriza amajambere gufatanya nabo mu kurwanya iki kibazo cugarije amabarabara. Yakomeje anasaba leta nk’umubyeyi wa bose muguherekeza uru rubyuruko muri ibi bikorwa by’iterambere.
Arasaba ko leta yotanga ibikoresho bikenewe mu gusana aya mabarabara nkuko bifuzako ibarabara rya Minembwe-Mulima rryubakwa kugira ngo imodoka zije zigera mu Minembwe mu buryo bworoshe dore ko abaturage bo mu Minembwe bakoresha imodoka ndetse na moto zitwara abantu n’ibintu berekeza za Baraka na Uvira.

Ikindi kibazo uru rubyiruko rwakozeho ni ikibazo c’inzara aho bavuze ko inzara iri muri bimwe bituma akarere kadashobora gutekana mugihe hatagize igikorwa. Uru rubyiruko rwarangije ibi bikorwa runakangurira buri muturage wa Minembwe ndetse n’undi wese ufite ubushobozi ko boshora imari zabo mu Minembwe murwego rwo kurwanya ubukene n’inzara ndetse no gukundisha urubyiruko akarere kabo ka Minembwe.