Ministre Muller Ruhimbika arasaba abasore b’Abanyamulenge kuzatora uzabagirira akamaro.

0
160

BUKAVU, SUD-KIVU – Mu gihe habura gusa amezi atageze abiri ngo amatora abe muri Congo, abaturage mu gihugu hose bakomeje gukangurirwa kwitabira amatora ari nako abanyapolitike batandukanye bashira imbaraga mu gushaka amajwi mu baturage batandukanye.

Ihuriro ry’amashaka yishize hamwe ashigikiye ubutegetsi bwa Kabila azwi kwizina rya FCC niryo rigaragaza cane imbaraga nyinshi mu gushaka uko ryigwizaho amajwi menshi, doreko iri tsinda rifite umukandida umwe rukumbi, Ramadhani Shadary, washizweho na Joseph Kabila.

N’iposho ku minsi 3/11/2018, ministre Muller yagiranye ibiganiro n’abasore b’Abanyamurenge biganjemo abanafunzi batuye mu muhana wa Bukavu, umurwa mukuru w’intara ya kivu y’amaj’epfo. Ibiganiro byibanze ahanini byari kuba indangagaciro ndetse no kwiga ku matora yimirije kuba mu gihugu.

Ministre Muller yabwiye abanafunzi barenga 100 baribitabye ibi biganiro ko bagomba kwiga ari nako bagwiza indangagaciro zabo, ibi ngo bikazatuma aba babana neza n’abandi baturanyi bagenzi babo.

Kubyerekeye amatora, Muller yasabye aba basore kuzatora uzabagirira akamaro, ariko cane umukandida wa FCC, Ramadhani Shadary washizweho na perezida Kabila.

Tubibutseko mu minsi mike aribwo Muller Ruhimbika aheruka kwirubura mw’ishaka PPRD riri k’ubutegetsi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here