Mu gihe Police itankemuriye ikibazo, byansabye kucikemurira njenyine…

0
75

MINEMBWE, CONGO – Hashize ukwezi n’amayinga atatu Soleil Ngabonziza anyazwe n’abagizi ba nabi bitwaje imbunda.

Soliel ni umusore w’Abega utuye m’umuhana wa Ilundu. Aravuga ko yanyazwe n’abasore b’Abapfurero ahitwa Igasiro (hafi no mu Rugezi). Uyumusore, Soleil, yanyazwe amafaranga angana 15,000 by’ama dollars.

Soleil yari umucuruzi w’inka, yahuye n’aba abagizi ba nabi avuye m’umwuga we wo gucuruza i Kindu. Nyuma yo kunyagwa, yegereye umukuru w’uwo muhana yanyagiwe mo w’i Gasiro amubwira ibyabaye.

Nyuma yo kuvugana n’umukuru w’umuhana, Soleil yaje no kwiyambaza police kugira ngo bashobore gufata abamunyaze. Bakimara gufata abamunyaze haje kuba ingorane zikomeye kuko bivugwa ko Police yakoze urwo urubanza mugihe kingana ukwezi n’iminsi ibiri Soleil ataragarurirwa ibye.

Ifoto – Google

Nyuma y’aho nibwo Soleil yafashe icemezo co kwirenganura wenyine kuko yabona ga Police idakemura iki kibazo. Soleil yaje kuja m’umuhana yanyagiwemo ashorera inka mirongo Ine (40 washes) z’Abapfurere ashaka kuzijana iwe avuga ko mugihe ubutegetsi budakemura ikibazo we agomba kwirenganura atwaye izi inka 40.

Tubibutseko muri izo inka 40, harimo inka zine (4) z’imbyeyi (zine zikamwa) zatandukanye n’inyana zazo. Nyuma yaho Mutualité y’Abanyamurenge yaje kumusaba ko yarekura izi inka zine z’imbyeyi kugira ngo zisange inyana zazo. Mutualité yaje kumusaba gusigarana izindi inka 36 mugihe iki kibazo kitara kemuka.

Soleil yaje kumvira ubuyobozi bwa Mutualité, kugeza kuri none Soleil avuga ko ari ntazindi ingorane ashaka. Iwe avuga ko kera urubanza yarukemuye atagishaka kwishuza amafaranga.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here