KINSHASA, CONGO – Amwe mu magambo y’inkoramutima yatangajwe na Kongolo Mwenda, wahoze ari ministre kungoma ya Laurent-Desire Kabila yagize ati: “Ibyukuri twatakajye umuntu ukomeye, twatakajye umusaza twakundaga kandi wari intwari”.
Nyuma yo kuvuga aya magambo, Congolo yasobanuye uburyo Yerodia Abdoulay Ndombasi yakoranye neza nawe kungoma ya Kabila ubwo yari ministre w’ububanyi n’amahanga.

Tubibutse ko Ndombasi yitabye Imana n’akabiri ku minsi 19/02/2019 azize indwara y’uburwayi yari amaranye igihe kitari gito.
Congolo yakomeje kandi avuga yuko Yerodia yari mu bantu bakomeje inzozi za perezida Kabila, dore ko ariwe wari nkoramutima kandi akaba yari umujanama we ukomeye. Yerodia yatangiye gukorana na Kabila kuva bakiri bato. ubushuti bwabo bwakomeje kuva aho Yerodia aviriye muburoko muri Tanzania mu mwaka wa 1963.