Natunguwe n’ibyanditswe mu binyamakuru byo m’Urwanda-Col Nyamushebwa

0
203

MATADI, CONGO CENTRALE:- Col Aaron Nyamushebwa aranyomoza ibyavuzwe n’ibimyamakuru by’irwanda. Bikomeje guteza urujije impamvu ibinyamakuru by’irwanda byibasira  abasoda ba FARDC, by’umwiherero abakomoka mu bgoko bw’ Abanyamulenge, bakabaharabika ndetse bakanababeshera nkana.

Ibinyamakuru bikorera ubutegetsi bwa Kigali byazindutse bitangaza ko Col Nyamushebwa yaba yatorotse igisoda ca FARDC kur’ubu akaba yarerekeje mu mutwe wa Gumino, Col Nyamushebwa aranyomoza ibyo binyoma ahubwo agatangaza ko yatangajwe n’ibyavuzwe na leta y’urwanda ikoresheje ibinyamakuru byabo. Yagize ati” Urwanda ukuntu rwabisingiriye n’ukuntu rwabyanditse mu kinyamakuru cabo byantunguye”.

Kuki Urwanda rukomeje kwibasira abasoda ba FARDC bo mu bgoko bw’Abanyamulenge?

Nta mayinga abiri arashira ibinyamakuru bikorera leta ya Kigali bivuze ko Col Rukunda Michel yagiye kwiyunga n’umutwe wa Gumino muri Gahunda yo guhirika ubutegetsi bg’urwanda. Ibi akaba aribimwe mu birego bakomeje kumugerereka gusa akaba aherutse kubinyomoza ubwo yaganiraga n’ibitangazamakuru mu minsi yashize. Ibi bije nyuma yaho Abanyamulenge bakomeje gushira mu majwi umutwe wa Red Tabara. Uyu mutwe washingiwe mu rwanda ndetse unafashwa (Equipment and financial aid) na leta y’urwanda nkuko raporo ya loni ibivuga. Ushobora gukanda hano hasi maze ugasoma ubusesenguzi ku itoroka rya Col Makanika http://kivutimes.com/kuba-itangazamakuru-ry-irwanda-rifata-col-makanika-nkuje-kwifatanya-nabarwanya-ubutegetsi-ba-kigali-byaba-bifite-ishingiro/

Nyuma y’iminsi mike nibgo hasohotse indi nkuru ivuga kw’itoroka rya Col nyamushebwa. Ubundi n’ibisanzwe mu kazi kitangazamakuru kuba habaho kwibesha ariko se kwandika inkuru nkiriya ikaba yagera naho irekurwa hatagaragajwe aho amakuru yaba yaturutse kugeza naho umunsi ushira ntago bisanzwe. Ibi rero nibyo bigaragaza umugambi mubisha wo guharabika no kubeshera nkana abasoda ba FARDC.

Snap shot ku nkuru ikinyamakuru gikorera ubutegetsi bga leta y’irwanda cakoze kibeshera umwe mu ngabo za FARDC, Col Aaron Nyamushebwa.

N’izihe nyungu leta y’urwanda yaba ifite m’uguharabika abasoda b’Abanyamulenge?

Sibintu bishasha kubakurikirana politike y’akarere k’ibiyaga bigari kuba leta y’irwanda yibasira ibindi bihugu ibicishije mu binyamakuru biyikorera. Ku banyamulenge ho n’ibintu bitumvikana habe na gato kuba leta y’Urwanda ya kwibasira ubgoko bg’igihugu kitari icabo maze bakabandagaza. Aba bikurikiranira hafi basanga ibi bikorwa bigamije kurangaza, kwangisha Abanyamulenge ubutegetsi bgabo ndetse no gushaka impamvu izarizo zose zatuma bababuza umutekano.

Mu mwaka w’ibihumbi bibiri na kabiri (2002) nibgo ingabo za Gen Pacifique Masunzu ziyonkoye ku ngabo za RCD, ingabo zakoreraga munsi y’ubutegetsi bwa RPA (Rwandan Patriotic Army). Ku mpamvu zatumye bitandukanya nabo kwari ukwanga gukomeza gukora amakosa mu gihugu ca DR Congo dore ko byahitaga bija ku mutwe w’Abanyamulenge. Kwitandukanya na leta y’urwanda ntago byayishimishe na gato maze ihita itangira kuvuga ko Gen Masunzu nabo bari kumwe bakorana na FDLR, ibinyoma bitari bifite aho bishingiye gusa bikaba kwari ugushaka urwitwazo rwatuma babona impamvu yo kuja ku murwanya.

Iyo gahunda ntiyatinze dore ko bayishize mu bikorwa gusa ntibyabahiriye doreko baje gukura ingabo zabo muri DR Congo nyuma yo kuraswa by’intangarugero.

Mur’uku kwezi kwa mbere mu mwaka wa 2020, Ibitangazamakuru bya leta y’urwanda birashira mu majwi cane abasoda b’ Abanyamulenge basanzwe bakorera mu gihugu cabo kuba bashaka guhirika ubutegetsi bg’Urwanda. Abashirwa mu majwi ni Col Makanika ndetse na Col Nyamushebwa, nta kimetso na kimwe gifatika baheraho babashinja gukorana n’abarwanya ubutegetsi bgabo niyo mpamvu bigoye kubyumva. Umwe mu basoda utashatse ko dushira amazina ye ahagaragara yatangarije urubuga rwa http://www.imurenge.com ko nta mpamvu nimwe ihari yatuma umusoda wa DR Congo adashakira umutekano abe ndetse n’iguhugu ce,  ati” kubagererekaho biriya birego n’ukubangisha ubutegetsi bgabo ndetse no gushaka ibyo baheraho basaba leta ya congo kwohererezayo ingabo zabo muri Congo”.

Ibikorwa by’urugomo leta y’urwanda yakomeje gukorera k’ ubutaka bga Congo iteka byagiye bigira ingaruka mbi ku banyamulenge ndetse n’Abatutsi b’Abanyecongo bitewe n’amateka mabi baciyemo.

Avugana na http://www.imurenge.com, Col Aaron Nyamushebwa, avuga ko akimara kumenya ko yabeshewe yahise abimenyesha inzego zimukuriye za gisoda ca FARDC. Yashoje ikiganiro twagiranye amenyesha leta ya DR Congo ko bafite abantu b’abanzi bashobora kubahimbira ibinyoma.

Kanda hano hasi utegere ikiganiro cose umunyamakuru wacu yagiranye na Col Aaron Nyamushebwa

Col Aaron Nyamushebwa akaba akorera mu ntara y’icahoze ari Bas-Congo, kur’ubu bakaba bayita Congo-Centrale, ahaherereye Matadi. Col Nyamushebwa akaba ari umukomando wa QG (Quartier générale) mu ntara ya gisirikare.

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here