MINEMBWE, SUD-KIVU – Kuva mu kwezi kwa cumi na kabiri umwaka ushize wa 2017,abagwayi baragabanutse ku bitaro bikuru bya Minembwe , ibi byatumye abantu benshi baturiye aka karere bavuga ibintu byinshi kuriki kibazo.
Bamwe bavugako arukubera impamvu yo kubura imiti ihagije, abandi bakavugako ibitaro bihenda bikarihisha abaturage amafaranga menshi badafite.
Byatumye imboni ya Imurenge.com inyarukira kuribi bitaro kugirango tumenye neza ibyaya makuru atavugwaho rumwe, tukimara kuhagera twabonanye n’umuganga mukuru Dr Kinyungu Reine, muganga Kinyungu yavuzeko aya makuru yose adafite ukuri, yavuzeko ibitaro bifite imiti ihagije doreko ngo Apotre Gitwaza Paul umushumba mukuru w’itorero Zion Temple yabahaye imiti myinshi.
Dr Kinyungu kandi yavuzeko amakuru avugwako abarwayi barihishwa amafaranga menshi ari ikinyoma, yavuzeko umurwayi uraye mu bitaro umunsi kugeza ku minsi itatu atanga 10$, mu gihe kuva ku minsi itatu kugeza umurwayi atashe barisha 2000FC.
Yabwiye abaturageko ibitaro atari hotel, ahubwo yibutsako baje hariya kurengera no kwita ku buzima bw’abaturage.
Nyangeza Jolie, administrateure Gestionnaire wibitaro bikuru bya Minembwe, yasabye abaturage bose kwitandukanya niyo myumvire maze bakagana ibitaro bikita ku magara yabo.