
KINSHASA, CONGO – Ibinyamakuru by’i Kinshasa byo kuri uyu wagatatu, byagarutse cane kwifoto yagaragaye y’umuyobozi wungirije wa CENI ari kumwe n’inkoramutima za Kabila mu nama yigaga uburyo amatora yategurwa.
Iyi photo igaragaza perezida wacuye igihe Kabila akikijwe n’inkoramutima zishaka rye rya PPRD harimo na nimero 2 wa komisiyo y’igihugu ishinzwe gutegura amatora,bwana Norbert Basengezi Kititima (uwo twashizeho akaviriringo gatukura mu maso kwiphoto iri hejuru).
Uyu mugabo afatwa nk’umuntu ukomeye muri CENI, bivugwako yitabiriye inama yabereye muri rimwe mu matongo ya perezida Kabila,inama yinkoramutima za Kabila yigaga uburyo amatora azaba.
Ubusanzwe abakozi ba CENI bagira amashaka bagiye bavamo ariko mu ndahiro zabo ndetse n’itegeko rya 20 rigenga CENI ntabwo ribemerera kugira ishaka na rimwe cyangwase ubutegetsi runaka babogamiraho doreko ari ishirahamwe ry’igenga.
Ingingo ya 22 yo ivugako nta mabwiriza avuye hanze ya CENI bagomba kwakira ndetse bakaba batemerewe kuba bagendera ku mabwiriza y’imiryango ya politike yabatoye.
Abanyamakuru bo mu mugwa mukuru w’igihugu bavugako iyi photo igaragaza uruhare rwa CENI mugushigikira ko ishaka rya Kabila PPRD rikomeza kuguma ku butegetsi.