Nord-Kivu: Umuntu umwe niwe wapfuye mumyigaragambyo yabaye mumuji wa Oicha….

0
131

NORD-KIVU, CONGO – Ku minsi 21/11/2017 umuntu umwe niwe umaze gupfa hakomereka undi umwe mumuji wa Oicha, umurwa mukuru wa territoire ya Beni muri North Kivu.

Imbaga y’abantu benshi bazindutse bigaragambya k’urupfu rw’umwanafunzi umwe wishwe k’umunsi w’ejo nakazirimwe itariki 20/11/2017. Ingabo za FARDC zirashinjwa kurasa umusore w’imyaka 25 y’amavuga wari m’umwaka wanyuma w’amasomo arangiza (étudiant finalist) ahitwa Tenambo, ni umuhana utuye muri commune ya Oicha.

Police irasa yerekeza mu abaturage…

Muri iki gitondo ku minsi 21/11/2017, abantu benshi bazindutse bigaragambya basaba leta ya Congo kugira ico ikora k’urupfu rw’uyu mwanafunzi wishwe.

Abigaragambya bazindutse imbere y’ibiro bikuru bya territoire (Office Administrative), bamenagura kandi batwika ibikoresho by’ibi biro. Police ishinzwe umutekano muri kano gace ifashijwe n’ingabo FARDC bashatse kubuza aba bigaragambya kureka kwangiriza ibi bikoresho bakoresheje ibyotsi biryana mumaso ndetse bagera naho bakoresha amasasu kuko bivugwa yuko aba baturage bari bafite uburakari bwinshi cane.

Police igerageza kubuza abaturage kwangiriza ibikoresho bya leta.

Umugore umwe niwe wahitanwe n’amasasu, undi musore nawe akomereka munda.  Administrateri wa territoire ya Beni, Amisi Kalonda, yasabye abaturage kutigaragambya kugira ngo leta irenganure abazira ubusa, yagize ati:

Iki kibazo kigomba gukemurwa buhoro, bitabaye ibyo turakomeza kubura abantu kandi bazira ubusa. – Amisi Kalonda –.

Nyuma yaho asabiye abaturage gusubira mumazu yabo, Amisi Kalonda yasabye abashinzwe umutekano guhinduranya abasirikare no mw’ikambi ya gisirikare ya Sokola kugira ngo babashe gukemura iki kibazo munzira zoroshe.

Yongeye kandi gusaba abaturage kutagira ico bongera kwangira kuko ngo ntaco bikemura iyo umuntu akoresha uburakari. Tubibutse yuko abantu batatu (3) aribo bamaze gupfa muri uku kwezi kwa 11 bishwe n’ingabo za FARDC muri iyi commune.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here