Bamwe mu bayobozi barashimira uruhare rw’ abaturage mu kwishakira amahoro mu Minembwe, Video

0
193

Minembwe, kamwe mu turere tugize i teritware ya Fizi, gakomeje kurangwamo ibikorwa by’ ubugizi bga nabi hato na hato gusa uyu mwaka wa 2017 watanze icezere ko hari ubushake bukomeye bg’ abaturage muguharanira amahoro.

Zimwe mu mbogamizi zagarutsweho n’ abayobozi batandukanye hari ukuba abaturage batunze ibirwanisho bakaba babikoresha mu buryo butemewe n’ amategeko nkuko abayobozi babyemeza, gusa bashinja leta ko ishiramo imbaraga nke mu kwambura abaturage ibyo bikoresho.

Nubgo izo mbogamizi zigihari kandi abayobozi mu nzego zitandukanye ntibahwema kubigaragariza leta, kur’ ubu abo bayobozi barashimira uruhare rw’ abaturage mu gukorera hamwe (mu moko yabo atandukanye) baharanira amahoro.

Imurenge.com yaganiriye na bamwe mu bayobozi (Traditional leaders) batandukanye maze Semahoro Karaha agira ati “ Inka zavuye Inganji z’Ababembe (Inka zari zanyazwe) tukazigarura zigasubira zigasubirayo zikagera m’ Urubonja tubihagarariye, ibyo bintu byazanye imbuto nziza, tumaze gutera imbuto“, ic’ akabiri ” inka z’ Abafulero zari zanyazwe, inka zishika kuri mirongo ine n’ imisago, izo Nka nazo tuzisubizayo zizana amahoro, twumvikana n’ Abafulero twese  n’ Abanyamurenge bizana amahoro“.

Undi muyobozi uzwi kw’ izina rya Bikino Mitabu arashimira cane uruhare rw’ abaturage mu majambo ye aragira ati ” Abaturage barasaabana, muby’ ukukuri ndabashimira ku mbaraga bakoresheje muri 2017 mu kwishakira umutekano“, Gusa aranenga Leta ko ntaco ibafasha mukubasahakira umutekano.

Imurenge.com yagerageje kuvugana n’ ubuyobozi bg’ iposita ya Minembwe maze umuyobozi yayo agaragaza imbogamazi leta ifite muraya majambo” Imbunde zigwiriye mu baturage y’ amoko yose rero kuzikura mu baturage ntibyoroshe kuko birimo facteurs (Impamvu) nyinshi. armed groups, local defense..leta igahura n’ ibibazo byo kuzinyaga abaturage kandi imitwe yitwaje ibirwanisho yuzuye hose,Nzabinesha Gad”.

Reba hano hasi mu mashusho ico abayobozi gakonde mu karere ka Minembwe bavuga hejuru y’ umutekano mu karere k’ imisozi miremire mu ntara ya Kivu y’ amajepfo. 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here