MADEGU, MINEMBWE – Bakigera Mu Minembwe uyu munsi, Kibibi Kamazi hamwe na Nyakayange Ange bakiriwe na CPEA wa Minimbwe, Gadi Mukiza, wasonabanuriye abari baje kubatega ko intego y’uruzinduko rwabo bayizi ari ukwiyamamaza.
Uretse kuba bari mu cama ca PPRD kiri k’ububutegetsi, Kibibi Kamanzi na Nyakayange Ange n’amazina asanwe azwi mu Minembwe.
Nyuma yo kwakirwa na CPEA, buri wese yageje kubari aho ijambo rigufi babakanguri cane kuzitabira amatora ndetse banabararikira kuzabitaba mu biganiro bazakoresha, ibiganiro bazababwiramwo byinshi bakoreye akarere.
Kamanzi avuga ko yabashije kubumbira hamwe amashirahamwe y’aborozi maze abaheza imiti kubusa, aranateganya kuzakorera ubuvugizi kano karere ubgo azaba atowe.

Tegera ikiganiro yagiranye na imurenge.com, kanda hano hasi.
Kibibi Kamanzi wiyamamariza k’umwanya w’ubub depite ku rwego rw’igihugu yabaye Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi mu ntara ya Sud-Kivu, nyuma aza kuba minisitiri wungirije w’igihugu ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi, akoresheje inshingano yarafite yabashije kugeza icama ca PPRD mu Minembwe ubgo yari muriyo mirimo yo k’urwego rwohejuru.
Nyakayanga Ange Wiyita Mama ni Mama yagize ati” ibibazo byanyu sibyo mumbwira, ibyinshi ndabizi, nzabakorera ubuvugizi.”

Tegera ikiganiro Nyakayange Ange yagejeje kubari baje ku mwakira ubgo yari yaje kwiyamamaza, kanda hano hasi.
Nyakayange Ange Kega wa Kega, ukunze kwiyita “Mama ni Mama”, ari mu bagore bake b’Abanyecongo bayobotse umwuga w’igisoda, nyuma aza kuba umutegetsi muri Gurupema Bijombo mu gihe ca RCD, ubu ni umujanama mu biro bya Minisitiri ushinzwe amasomo mu ntara ya Sud-Kivu.
Kanda hano hasi ureke uko bakiriwe bageze mu Minembwe