KIGALI, RWANDA – Ku munsi 01/05/2018 umuryango w’Abasita ubabajwe no kumenyesha inshuti n’abavandimwe urupfu rw’umubyeyi wabo bakundaga, Nyiringoma Bicinoni witabye Imana uyu munsi ahagana ku isaha imwe n’iminota mirongo ibiri (7:20PM) mu Rwanda.

Nyakwigendera Pasiteri Nyiringoma Bicinoni witabye Imana yari arwariye ku bitaro bya Kibagabaga mu Rwanda aho yari amaze iminsi arwariye. Amakuru aturuka k’umuryango wa nyakwigendera Pasiteri Nyiringoma Bicinoni avuga ko umubyeyi wabo yishwe n’indwara ya Kanseri y’ukuguru yari amaranye igihe kitari gito.
Nyiringoma Bicinoni Yari umuntu ki?
Nyiringoma Bicinoni yari umwe mu bahanuzi (abasenga Imana) bakomeye mu karere k’imisozi mire mire ya Minembwe. Yari azwi nkumuhanuzi w’ukuri kandi basenga mu kuru ndetse akaba yari n’inyangamugayo; yari azwiho kandi kuba yaragize uruhare runini mu kuzamura agakiza ku moko atandukanye mu biyaga bigari, aha twavuga u Burundi, u Rwanda, Congo ndetse na Uganda aho abantu benshi bakiriye agakiza bakava mu byaha bagenderaga mo.
Ndetse biranavugwa ko no kugeza k’urupfu rwe, nyakwigendera Nyiringoma Bicinoni yari azi ko igihe ce co kuba mu isi kirangiye. Nkuko byemejwe n’umuryango we, biremezwa ko yari yaravuze ibyo kurangiza no gusezera inshuti n’umuryango we ko atagifite igihe kire kire co kuba hano ku isi.
Imurenge.com, turihanganisha umuryango, inshuti ndetse n’igihugu kubwo kubura umubyeyi ukomeye. Imana Imuhe iruhuko ryiza.