Nyuma ya misa, abakirisito ba Uvira, Fizi na Mwenga bisubiriye mu mazu yabo

0
196

UVIRA, SUD-KIVU –   Gahunda zamakanisa zakomeje bisanzwe mu duce twa Uvira, Fizi na Mwenga, nyuma yamasengesho abakirisito benshi basubiye mu ngo zabo.

Kuri kiriziya ya Saint Paul, umushumba mukuru ntabwo yigeze avuga ibyimyigaragambyo ahubwo mu butumwa bwe yasabye abakirisito gusengera igihugu no gusoza umwaka gusa.

Mu gihe ckomite nshingwabikorwa y akiriziya itigeze igera Uvira, sosiyete sivile yaroyasabye abakirisito kuza kuja mu mabarabara kimwe nahandi hose mu gihugu kuri uyu munsi .

Ku ruhande rwa leta, abayobozi muri utu duce baribasabye abakirisito ko batakwigaragambya kuberako hamaze gukorwa kalendari yamatora ndetse ntegeko rigenga amatora rikaba ryaramaze gutorwa.

Musenyeri Sébastien Muyengo Mulombe, umushumba mukuru wa kiziriya i Buvira uyu munsi yasengeye ku Ruvunge aho bari bafite iminsi mikuru yitorero.

Sébastien Muyengo Mulombe, mu butumwa bwe ntabwo nawe yigeze akomoza ku myigaragambyo yariteganyijwe uyu munsi na kiliziya mu gihugu hose, ahubwo nawe yasabye abakirisito bose gusengera igihugu ngo kizanyure mu matora meza ndetse kigire iterambere.

Hagataho mu murwa mukuru Kinshasa ndetse no muyindi mihana mu gihugu, hateganyijwe imyigaragambyo yateguwe na kiliziya isaba perezida kabila kuva ku butegetsi abanyecongo bagatora umukuru wigihugu binyuze mu matora mu mucyo.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here